Amateka ya perezida Vladimir Putin uvuka mu gace kagezweho cyane n’ingaruka z’intambara ya kabiri y’isi

Amazina ye nyakuri ni Vladimir Vladimirovich Putin (Vladimir Putin) w’ imyaka 62 y’amavuko, uyu mugabo ni Perezida w’u Burusiya kuva muri 2000, ni umwe mu baperezida batinyitse ku isi ndetse wananditse amateka kubera imbaraga yongereye mu gisirikare cy’u Burusiya cyari gitangiye gucika intege ku rwego rw’isi ndetse akaba yaranagiye arangwa n’ibintu byinshi bitandukanye harimo no gutandukana n’umugore, umuhanga mu mukino wa Judo na Karate,…

Iyi nkuru dukesha imbuga zitandukanye zirimo forbes,zigaragaza byinshi abantu badasanzwe bazi kuri uyu muperezida w’icyamamare ku isi ndetse  benshi bakunze

Ibintu 10 utari uzi kuri Putin:

1.Putin yavukiye i Leningrad mu 1952, agace kagezweho cyane n’ingaruka z’intambara ya kabiri y’isi akaba yarabyirutse afata nk’ikitegererezo sekuru Spiridon Ivanovich Putin wakoraga mu gikoni kwa perezida ku buyobozi bwa Joseph Stalin.

2.Putin ni umuperezida ukunzwe cyane n’abaturage, kuva yatorerwa kuyobora yahinduye byinshi bitari bihagaze neza mu gihugu dore ko yanafashe ubutegetsi n’ubundi yari asanzwe ari Minisitiri w’Intebe.

iriba24 ltd

3.Putin ni umuhanga ku rwego rw’isi mu mukino wa Judo, yambaye umukandara w’umukara muri uyu mukino ubwo yari afite imyaka 18 y’amavuko, yakomeje kuzamuka mu ntera kugera n’ubu.

4.Putin ni umugabo ukunda imbwa cyane, yagiye yita imbwa ze amazina y’icyubahiro, hari n’abagiye bashyira hanze amafoto y’imbwa basa bikamushimisha cyane.

5.Putin akunda kuroba, ajya mu ishyamba agahiga ingwe akayimasha igapfa, akunda koga ndetse akaba anafite impano yo kuririmba akaba yararirimbanye na Goldie Hawn hamwe Kevin Costner mu njyana ya jazzy.

6.Nyuma yo kurangiza amashuli ye mubijyanye n’amategeko, ku myaka 16 Putin yinjiye mu kigo cya gisirikare cy’u Burusiya KGB, afata amasomo mu bya gisirikare ahavana ipeti rya Lt Colonel ari nabwo yahise yoherezwa mu burasirazuba bw’u Budage mu kazi k’ubutasi.

7.Mu mwaka w’ 1983, Putin yashyingiranwe na Lyudmila Putina, uyu mugore babyaranye abana babiri b’abakobwa Mariya Putina na Yekaterina Putina, muri Mata 2014 Putin n’umugore we baratandukanye (divorce) nyuma y’imyaka isaga 31 bari bamaranye.

8.Putin yavukiye mu muryango udakomeye cyane, nyina yari umukozi mu ruganda, ise Vladimir yakomerekeye mu ntambara ya kabiri y’isi ubwo yakoraga nk’umuyobozi muri gari ya moshi, mukuru wa Putin akaba yarapfuye ubwo yari akiri muto.

iriba24 ltd

9.Ku myaka 12 Putin yatangiye umukino wa Box nyuma aza kuyivamo ajya muri Judo, Karate na Sambo aba icyamamare kugera aho Leta yagiye imufasha agera n’aho yagiye asohokera igihugu mu marushanwa mpuzamahanga, aba umutoza ku rwego rw’igihugu ubu akaba ageze ku mukandara w’umukara dani ya 6.

10.Umubiri wa Putin uratangaje, aho abandi bagera ku bukonje bukabije bifubitse, Putin ashobora kuhajya yikokoye nta shati kandi akahava ari mutaraga.

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *