Bugesera:Iyumviye ibigenderwaho ngo umukobwa abone umugabo bihabanye cyane n’uko ahandi mu Rwanda bihagaze

Bishoboka ko muri iki gihe buri musore cyangwa umugabo himitswe ubundi buryo bwo gukunda no guhitamo ugirwa umugore ahanini ariko bitewe n’umuryango ndetse n’umuco w’agace runaka,mu Karere ka Bugesera ho ngo abajya gushaka abagore ntibita ku buranga ahubwo umukobwa apfa kuba azi gutwara igare akanaritahana.

Nk’uko ahenshi mu Rwanda  bisanzwe bizwi  ndetse byemerwa mu guhitamo uwo muzashakana ahanini ikiza ku isonga umusore agendera ku bwiza n’ikimero ibindi birimo imitungo n’agaciro umuntu afite bigakurikira.Celebzmagazine.com  twagiranye ibiganiro na bamwe mu batuye mu ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Bugesera badusangiza icyo ahanini bakurikiza mu guhitamo abageni,aha igitangaje icyiza ku isonga ngo ni ukuba umukobwa asanzwe azi igare ndetse akaritahana mubirongoranwa.

Image result for BAGORE BATWARA AMAGARE MU BUGESERA

Aka karere gakunze kugaragaramo ikibazo cy’amazi,bemeza ko ari ngombwa ko umugeni aba azi gutwara igare ndetse mu birongoranwa rikaza ku isonga kugira ngo rizabafashe imirimo no kurivomesha dore ko ingo nyinshi ziba zivoma kure. Aba batangabuhamya bahamirije Celebzmagazine ko nyuma yo kuvumbura ibyo abenshi mu bagabo bagenderaho,ubu abagore bakomoka mu bugesera bashyizeho ihuriro ryigisha abana babakobwa gutwara igare ibi bigakorwa kuva mu bwana.

Related image

Ikiganiro kandi umunyamakuru Janvier Popote wandikira Izuba Rirashe yagiranye n’abagore batuye mu Bugesera,bemeza ko umugore uzi gutwara igare bimufasha cyane ndetse n’urushako rukaramba.Mu muco nyarwanda kurira ibiti,gutwara amagare byari ikizira,ahanini abenshi babihora ko bishobora kwangiza imyanya myororokero nko gutakaza ubusugi n’ibindi.

Related image

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *