Shaffy yahaye cinema nyarwanda manda y’imyaka 7 ngo yamamare muri EAC

RUKUNDO  Arnaud  wamenyekanye  nka SHAFFY yahamirije Celebzmagazine ko mu gihe cy’imyaka 7 cyonyine gihagije ngo Cinema nyarwanda yigarurire imitima y’abatuye mu karere k’ibiyaga bigari(EAC).

RUKUNDO  Arnaud  wamenyekanye  nka SHAFFY  aracyari  ingaragu kuri ubu atuye  i Nyamirambo. Yagaragaye muri film zitandukanye nka  nta heza h’isi, Rucumbeka, Nkubito ya nyamunsi, Sofia, Ntibikwiye, Amarira y’urukundo n’izindi….., n’umwe mu bagiye bashimisha abakunzi ba film bitewe n’imikinire ye.

SHAFFY  mu mwaka ushize yatorewe  kuyobora  ihuriro ry’abashoramari  muri  film mu Rwanda (Rwanda film producers union)

Shaffy  aganira na celebzmagazine yaduhamirije ko icyerecyezo cya  cinema mu Rwanda ari cyiza  aho mu magambo ye yagize ati” Irakataje kabIsa kuko nta mwana uvuka ngo yuzure ingombyi kandi  hari byinshi byagezweho, film ziraca kuri television nyinshi Acting yarazamutse…, ikindi kandi leta iratwumva “

Abajijwe aho abona cinema izaba igeze muri iyi manda y’imyaka 7, yagize ati “ tuzagera kure hashoboka, hari action plan dufite tuzaba twabigezeho byose”

Mu gihe abakunzi ba film bibaza impamvu film zitari gusohoka cyane nko mu myaka yashize ,abakora film mu Rwanda bahuriza kukuba cinema iri gutera imbere ko kandi babona imbere habo ari heza nkuko na Shaffy  abyemeza ashingiye kubyo bateganya gukora nk’ihuriro ry’abashoramari muri film kandi yizeye ko bizatanga umusaruro bikazamura cinema mu Rwanda.

Shaffy  yishimira  Award Amaze gutwara

Nyuma yo gutangira cinema muri 2008  Shaffy yagiye atwara ibihembo  bitandukanye aho mu mwaka 2013  yatwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza (Best actor), best dynamic na best supporting actor.

Shaffy akaba ari izina rikomeye muri cinema mu Rwanda.Njye n’abandi bakunzi ba cinema bifuza kubona itera imbere  dutegereje ko ibyo uyu muyobozi w’ ihuriro ry’abashoramari  muri  film mu Rwanda yaduhamirije koko ko nyuma y’iyi manda tuzaba twabigezeho  burya njya numva bavuga ngo irya mukuru riratinda ntirihera.

 

REMERA  Gaetan – Celebzmagazine.com




One thought on “Shaffy yahaye cinema nyarwanda manda y’imyaka 7 ngo yamamare muri EAC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *