APR Women Basketball Club yatakaje undi mukino wa 3 muri zone 5

Ku gicamunsi cyo kuwa gatatu i Kampala muri Uganda, ikipe ya APR Women Basketball Club yatsinzwe na Equity yo muri Kenya umukino wayo wa gatatu ku manota 61-51,APR niyo yarihagarariye u Rwanda mu mikino y’ amakipe yo mu karerere ka gatatu.

Image result for APR Women Basketball Club vs Equity

APR Women basketball club yatsinzwe na Equity yo muri Kenya

APR Women basketball club ntiyabashije kwikura imbere y’ iyi kipe  Equity yo muri Kenya,Equity ntabwo ari ikipe yoroshye muri aka karerere k’ibiyaga bigali,Equity niyo yari yaregukanye igikombe cya shampiyona muri Kenya.

Ikipe ya APR yatangiye neza cyane yinjiye mu mukino ifite imbaraga zidasanzwe,aho batangiye barusha Equity bayigenda imbere nubwo mugice cya 2 Equity yaje kuyisatira hazamo ikinyuranyo k’ inota rimwe gusa 21 ya APR kuri 20 ya Equity.

Image result for APR Women Basketball Club vs Equity

Mu gice cya gatatu barabigaranzura burundu,babagenda imbere ho amanota agera kuri 3 ,Equity yarifite 44 kuri 41 ,APR mbere gato yarimaze gutsindwa n’ ikipe ya KCCA ya Uganda ,na KPA ya Kenya,ariko APR yatsinze umukino umwe itsinda Don Bosco yo muri Tanzania .

Amakipe y’ abagabo ntabwo kuri uyu munsi yakinnye ,byari bipanzwe ko aruhuka,APRWomen Basketball Club izongera gukina umukino wayo kuwa gatanu izahura na Horseed saa Sita zuzuye z’ amanwa.

 

David MAYIRA-Celebzmagazine. Com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *