Franco arasaba abamurika imideli  gukorera hamwe no gukunda  ibyo bakora bakirinda  amatiku

Uko imyaka ihita indi igataha niko mu Rwanda umwuga wo kumurika Imideli (Modeling& Fashion) urushaho gukundwa no kwitabirwa na benshi mu rubyiruko,gusa bamwe ntibarasobanukirwa uko ukorwa n’inyungu abawukora bakuramo.

Franco KABANO  n’izina rikomeye  cyane mu bamurika imideli hano mu Rwanda, yatangiye  kwiga ibijyanye no ku murika imideli muri 2004 ubwo yaratangiye kwiga mu mashuri yisumbuye  nyuma  yaho mu mwaka wa 2008 yatangiye gukorera muri DADMAX  Agency ari nayo agency yigiyemo ndetse akaba ari nayo akesha ibyo yagezeho byose muri modeling  kuko ariyo agency  rukumbi yabayemo  yagaragaye bwa mbere ku rubyiniro yerekana imideli muri Rwanda  Fashion Festival  edition ya 1 mu mwaka wa 2010.

Kugeza ubu Franco n’umuyobozi w’ihuriro ry’aberekana imideli mu Rwanda, usibye ibyo yashinze ishuri ry’aberekana imideli ryitwa Golden models aho yigisha aba models batandukanye kwerekana imideli.

Image result for Franco KABANO 

Franco kugeza ubu n’umuyobozi  w’ihuriro ry’aberekana  imideli mu Rwanda

Aganira na celebzmagazine ,Franco KABANO yatubwiye ko ishuri rye rigeze ku rwego rwiza  aho muri uku kwezi agiye kujyana abakobwa berekana imideli icumi mu gihugu cya Nigeria  mu mujyi wa Lagos ibi kandi akaba ari bwo bwa mbere bibaye akaba ahamya ko ari ikimenyetso cy’uko  modeling iri gutera imbere ku buryo bukomeye.

Abajijwe kukuba abamurika imideli barasabwe kuba bafite Agency babarizwamo  n’inyungu bazakura ,yagize ati “ umuntu iyo ari umuntu nkawe ntago agirirwa icyizere ariko iyo umu model agiye kugurwa akagurwa aturutse muri agency nawe ubwe bimuhesha agaciro”

Franco kandi twakomeje tumubaza  nk’ umuntu wagize igitekerezo cyo gukora Agency, n’izihe nyungu akuramo cyane ko umu model yigenga uyu munsi ashobora kuba aha ejo akajya hariya? ati “ Ubu Agency zose nzisaba kunzanira list z’aba model  bafite  umu model haramutse hagize undi muntu umutwara yaranzaniye list nkayiteraho  cache namufasha kuburana niba hari ikintu ashaka cy’amafaranga”

Image result for Franco KABANO 

Yakomeje  atubwira ko nk’ihuriro bagiye kujya baha ama Agency  abarimu babifitiye ubushobozi  baturutse mu ihuriro  kugira ngo Agency zitange aba models bafite ubumenyi,  ikindi ko modeling iri gutera imbere ashingiye ku kuba ibitaramo biri kwiyongera.

Franco yashinze ishuri ryigisha abamurika imideli  ryitwa Golden  models 

 Twakomeje tumubaza ku bivugwa naba murika imideli  ko bigoye  kugira icyo ugeraho cyangwa  kuba umunyamideli ukomeye  utaba mu ishuri rya Golden models. Franco yagize ati “ Oya barabeshya barabeshya  cyane kuko ntago ari itegeko kuba muri Golden models kuko  Golden models n’ishuri kandi abanyeshuri mfite ntago arivbo bakora ibitaramo byose hano mu gihugu, impamvu bakubwira ibyo ngibyo nuko mwishuri ryanjye abana ndabigisha kandi mu nshingano zanjye harimo no kubashakira promotion, promotion rero mbashakira nuko ngerageza no kubashakira  akazi iyo ngize imana nkakabona baragenda bakagakora kaba ari akarusange bagahatana n’abandi abo bafashe bagakora bagakorana n’abandi ubwo rero abavuga gutyo nikwa kwikubira cyangwa se urabizi ko ibintu byose bibamo amatiku nta hantu  rero na rimwe uzasanga hatari amatiku kandi aba model bari mu gihugu bose njye niba mfite abanyeshuri  70 u Rwanda rukaba rufite aba model barenga igihumbi ntabwo gutera imbere.. ubu se bara abateye imbere urebe ko hari umunyeshuri wanjye urimo uzwi ntibaramenyekana ariko imana n’ibafasha bazamenyekana kuko bariga kandi barakura”

Franco  arasaba aba model  kugerageza kwitabira  gahunda za leta kuko ariho bahurira  n’abandi bo mu yandi mahuriro,  yakomeje abasaba kwirinda amatiku  ahubwo bagakorera  hamwe kandi bagakunda ibyo bakora hejuru y’ibyo babigisha  nabo bakikorera  ubushakashatsi.

Yemeza ko kwihangana no gukunda ibyo ukora  ari yo ntwaro yonyine umuntu yakoresha kugira ngo agire icyo ageraho, kuko nawe yihanganye imyaka 13 ngo hari n’igihe imyaka 2 yashiraga adakoze mu gitaramo ariko kuko yumvaga ko ari byo bizamutunga agakomeza ntacike integer. Kuba ubu abasha kubaho abona buri kimwe byose biva mu kwerekana imideli kuko nta kandi kazi agira.

Ubanza uwavuze ko kwihangana bitera  kunesha  Franco yaba umuhamya wo guhamya ko atibeshye. Burya ngo habwirwa benshi hakumva beneyo.

REMERA Gaetan-Celebzmagazine.com




One thought on “Franco arasaba abamurika imideli  gukorera hamwe no gukunda  ibyo bakora bakirinda  amatiku

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *