Uwase Hirwa Honorine agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss earth

Miss Uwase Hirwa Honorine wamenyekanye cyane Ku izina ry'”Igisabo” agiye kwitabira irushanwa rya Miss earth ,2017 aho Miss Honorine agiye guhatana n’ abandi bagera kuri 91 ,bazaturuka hijya no hino Ku isi.

Iri rushanwa rizabera mu gihugu cya Philippine,miss Uwase Hirwa Honorine,kugeza ubu yamaze kubimenyeshwa n’ ababishinzwe ko ariwe uzahagararira u Rwanda uyu mwaka nkuko babinyujije ku rukuta ry’ababishinzwe gutegura iri rushanwa rya Miss Earth 2017.

honorine

Aya makuru agaragara ku rubuga rw’iri rushanwa aho bagaragaza ko u Rwanda muri iri rushanwa ruzaba ruhagarariwe na Miss Uwase Honorine nubwo izina rye baryanditse nabi bakandika  “Uwase Hirma Honorine” aho kwandika ‘Uwase Hirwa Honorine’. Uyu mukobwa akaba ari we ugaragara nk’uzahagararira u Rwanda muri aya marushanwa. Aya makuru kandi yemezwa nuko uyu mukobwa yari amaze iminsi asinyisha impapuro z’ibyangombwa aho yanasabye ibaruwa yemeza ko yitabiriye Miss Rwanda 2017.

Image result for Miss Uwase Hirwa Honorine

Miss Honorine w’ imyaka 20 y’ amavuko yamenyekanye cyane hano mu Rwanda ubwo yavugaga uko Nyampiga w’ u Rwanda yaba ameze ,nibwo yavugagako Nyampinga ubereye ijoshi agomba kuba ateye nk’ Igisabo,izina “Igisabo” rimufata gutyo.

Image result for Miss Uwase Hirwa Honorine

Iri rushanwa byitezwe ko rizasozwa tariki 4 Ugushyingo 2017 rizasiga hamenyekanye Miss Earth 2017 uzaba uhiga abandi mu bakobwa 91 bagaragara mu bazahatana muri iri rushanwa. Icyakora byitezwe ko abazahatana bazatangira kugera muri Philippines ahazabera aya marushanwa hagati ya tariki 6-8 Ukwakira 2017. Biteganyijwe ko bazahamara ukwezi kose bakora ibikorwa binyuranye bibaganisha tariki 4 Ugushyingo 2017 hahembwa uwegukanye ikamba.

David MAYIRA-Celebzmagazine.Com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *