Umunyepolitike Barafinda yatangije ishuri ryigisha Comedy ritangiranye abanyeshuri 2

Tariki 12 Nyakanga 2017 nibwo umugabo Segikubo Fred Barafinda yagerageje gushyira kandidatire ye mu bifuza kuyobora Repubulika y’ u Rwanda ntibyakunda kuko bimwe mu byasabwaga atarabyujuje,iyi nshuro yatangije ishuri ryigisha gusetsa (Comedy) akaba atangiranye abanyeshuri 2.

Bimwe mu bitangaje kuri Barafinda ushaka kuba Perezida n’amafoto ye mu bihe bitandukanye

Barafinda Sekikubo Fred, umugabo w’imyaka 47 watunguranye tariki 12 Kamena 2017 akajyana ibyangombwa bye muri Komisiyo y’amatora avuga ko ashaka kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika mu matora yo muri Kanama 2017 bikamupfana,yatangije ishuri ryigisha gusetsa(Comedy) akaba atangiranye abanyeshuri 2 gusa.

Barafinda yatangiye gusetsa abantu aho yaganiraga n’ Abanyamakuru ,bamubaza ibyerekeye Politiki aho yabivanye imvugo akoresha n’ibimenyetso akora bituma batangira kumwita Umunyarwenya.Iyi nshuro aganira na Celebzmagazine.com yagize ati” Politiki itogotera mu ruti rw’ umugogongooo igakomeza “.

Kuri uyu wakane tariki 5 Ukwakira yavuze ko nubwo yavuye mubahatanira kuyobora u Rwanda ,Politiki iracyamurimo cyane,ariko ubu afite abana bagera kuri 2 atoza umukino wa comedi ( comedy)hano Mu Rwanda.

Ati “Njewe Barafinda Segikubo Fred mfite utwana tubiri  tw’ utu RUDA ndi gutoza gukina filime za komedi hano mu Rwanda ,kandi nzi neza ko utu twana tuzaba utwa mbere mu Rwanda umwaka utaha wa 2018.

 

David MAYIRA-Celebzmagazine.Com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *