Ese koko hari ibitazibagirana mu matora ya nyampinga w’u Rwanda?

U Rwanda ni kimwe n’ibindi bihugu, bigira amarushanwa y’ubwiza aho umukobwa

urushije abandi yambikwa ikamba ndetse akanahabwa izina rya Miss w’icyo gihugu. Mu guhitamo ubikwiye ahanini hagenderwa ku bwiza bw’inyuma, ubuhanga ,impano ndetse n’uburyo abahatana basubiza ibibazo babazwa n’akanama nkemurampaka.

Gutora Nyampinga mu Rwanda byakozwe bwa mbere mu 1992. Icyo gihe igikorwa nticyagenze neza, ku itariki ya 17 Ukuboza 1993 hatowe uwitwa Uwera Delila ufatwa nka Nyampinga wa mbere w’u Rwanda.

 

  • v Mu 1992 itora risa n’iryaburijwemo

Mu 1992 nibwo bwa mbere hari hateguye

ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda ariko ntibyagenze neza. Icyo gihe abakobwa      bahatanye nta myitozo ihagije bakoze ndetse ku musozo w’irushanwa abatsinze ntibahawe   ibihembo bari bemerewe.

Umukobwa watsinze muri icyo gihe mu 1992, ntashyirwa ku rutonde rwa ba Nyampinga b’u

Rwanda ndetse ababarirwa ku ntoki na bo bitabiriye iryo rushanwa icyo gihe nibo bazi izina rye.

 

  • v Mu 1993, Nyampinga w’u Rwanda yahembwe ibihumbi 50 Iyi mihango bwari ubwa kabiri iteguye mu Rwanda. Icyo gihe iki gikorwa cyabereye kuri Hotel Chez Lando,bikaba byari byateguwe n’iduka ryitwaga ‘Partners international’ rya Nganyiyintwari Jacques.  Uwera Delila ni we wabaye Miss Rwanda wa bere maze ahembwa amafaranga ibihumbi 50 aherekejwe n’ibihembo byatangwaga na Sulfo birimo amasabune, amavuta n’ibindi.

 

  • v Miss Bahati Grace yabyaye agifite ikamba Kubera amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri uwo mwaka na nyuma yaho nta tora rya Miss Rwanda ryabayeho.

 

  • v Mu 2009 nibwo hongeye kubyutswa igikorwa cyo gutora Nyampinga maze Grace Bahti ahigika bagenzi be bari bahatanye. Uyu mukobwa wafatwaga nk’indorerwamo ya benshi yaje guterwa inda n’umuhanzi K8 Kavuyo maze abyara agifite ikamba rya Miss Rwanda.

 

Nubwo manda ye yo kuba Nyampinga yari yararangiye dore ko yibarutse mu 2012, kuba ikamba ryari rikiri mu biganza bye byateje impagarara n’intugunda mu banyarwanda. Byari urujijo muri 2012

  • v Mu mwaka wa 2012 Miss Rwanda yongeye kuba hatsinda umukobwa witwa Kayibanda Mutesi Aurore. Icyo gihe yatowe hashize iminsi mu itangazamakuru hacicikana inkuru ya Bahati Grace wabyaye agifite ikamba. Benshi baheze mu rujijo kuko uwabyaye ntiyigeze yamburwa ikamba ndetse mu gutora Mutesi Aurore uwo yasimbuye ntiyamuhaye ikamba nk’ikimenyetso cy’uko amusimbuye ku ntebe ya Nyampinga. Miss Akiwacu Colombe yatowe mu ruhuri rw’ibibazo
  • v Kuwa 22 Gashyantare 2014, i Kigali habaye umuhango wo gutora Nyampinga w’ u Rwanda 2014, igikorwa cyabaye ku nshuro ya kane mu mateka y’ u Rwanda. Ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda ryambitswe Akiwacu Colombe. Uyu mukobwa kuva agitorwa kugeza asoje manda yahuye n’ibizazane by’uruhererekane gusa yagiye abihagararamo kigabo.aha agashya kahabaye nuko miss yahembwe imodoka ishaje

 

  • v 2010 na 2011 nta Nyampinga watowe kubera kubura ubaterankunga.

 

  • v Miss Kundwa Doriane yiswe Umugandekazi Kundwa Doriane wambitswe ikamba rya Miss Rwanda muri Gashyantare 2015, akimara gutorwa yavuzweho byinshi mu itangazamakuru rya Uganda benshi bashimangira ko uyu mukobwa avuka muri iki gihugu.

Ifoto ya Miss Akiwacu Colombe na Miss Mutesi Aurore basoma King JamesAba bakobwa bombi  ntibavuzweho rumwe na benshi ubwo hasohokaga ifoto ku cyapa cyamamaza basoma umuhanzi King James.

  • v Miss Rwanda 2014 yatowe mu minsi ibiri.  Byari biteganyijwe ko  Miss Rwanda agomba gutorwa ku itariki ya 22 Gashyantare ku isaha ya saa mbili na 45 z’ijoro gusa byarangiye atowe ku munsi ukurikiyeho, mu gicuku cyo ku itariki ya 23 Gashyantare 2014.

 

U Rwanda ni kimwe n’ibindi bihugu, bigira amarushanwa y’ubwiza aho umukobwa

urushije abandi yambikwa ikamba ndetse akanahabwa izina rya Miss w’icyo gihugu. Mu guhitamo ubikwiye ahanini hagenderwa ku bwiza bw’inyuma, ubuhanga ,impano ndetse n’uburyo abahatana basubiza ibibazo babazwa n’akanama nkemurampaka.

 

Gutora Nyampinga mu Rwanda byakozwe bwa mbere mu 1992. Icyo gihe igikorwa nticyagenze neza, ku itariki ya 17 Ukuboza 1993 hatowe uwitwa Uwera Delila ufatwa nka Nyampinga wa mbere w’u Rwanda.

 

v Mu 1992 itora risa n’iryaburijwemo

Mu 1992 nibwo bwa mbere hari hateguye

ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda ariko ntibyagenze neza. Icyo gihe abakobwa      bahatanye nta myitozo ihagije bakoze ndetse ku musozo w’irushanwa abatsinze ntibahawe   ibihembo bari bemerewe.

Umukobwa watsinze muri icyo gihe mu 1992, ntashyirwa ku rutonde rwa ba Nyampinga b’u

Rwanda ndetse ababarirwa ku ntoki na bo bitabiriye iryo rushanwa icyo gihe nibo bazi izina rye.

 

v Mu 1993, Nyampinga w’u Rwanda yahembwe ibihumbi 50 Iyi mihango bwari ubwa kabiri iteguye mu Rwanda. Icyo gihe iki gikorwa cyabereye kuri Hotel Chez Lando,bikaba byari byateguwe n’iduka ryitwaga ‘Partners international’ rya Nganyiyintwari Jacques.  Uwera Delila ni we wabaye Miss Rwanda wa bere maze ahembwa amafaranga ibihumbi 50 aherekejwe n’ibihembo byatangwaga na Sulfo birimo amasabune, amavuta n’ibindi.

 

v Miss Bahati Grace yabyaye agifite ikamba Kubera amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri uwo mwaka na nyuma yaho nta tora rya Miss Rwanda ryabayeho.

 

v Mu 2009 nibwo hongeye kubyutswa igikorwa cyo gutora Nyampinga maze Grace Bahti ahigika bagenzi be bari bahatanye. Uyu mukobwa wafatwaga nk’indorerwamo ya benshi yaje guterwa inda n’umuhanzi K8 Kavuyo maze abyara agifite ikamba rya Miss Rwanda.

 

Nubwo manda ye yo kuba Nyampinga yari yararangiye dore ko yibarutse mu 2012, kuba ikamba ryari rikiri mu biganza bye byateje impagarara n’intugunda mu banyarwanda. Byari urujijo muri 2012

v Mu mwaka wa 2012 Miss Rwanda yongeye kuba hatsinda umukobwa witwa Kayibanda Mutesi Aurore. Icyo gihe yatowe hashize iminsi mu itangazamakuru hacicikana inkuru ya Bahati Grace wabyaye agifite ikamba. Benshi baheze mu rujijo kuko uwabyaye ntiyigeze yamburwa ikamba ndetse mu gutora Mutesi Aurore uwo yasimbuye ntiyamuhaye ikamba nk’ikimenyetso cy’uko amusimbuye ku ntebe ya Nyampinga. Miss Akiwacu Colombe yatowe mu ruhuri rw’ibibazo

v Kuwa 22 Gashyantare 2014, i Kigali habaye umuhango wo gutora Nyampinga w’ u Rwanda 2014, igikorwa cyabaye ku nshuro ya kane mu mateka y’ u Rwanda. Ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda ryambitswe Akiwacu Colombe. Uyu mukobwa kuva agitorwa kugeza asoje manda yahuye n’ibizazane by’uruhererekane gusa yagiye abihagararamo kigabo.aha agashya kahabaye nuko miss yahembwe imodoka ishaje

 

v 2010 na 2011 nta Nyampinga watowe kubera kubura ubaterankunga.

 

v Miss Kundwa Doriane yiswe Umugandekazi Kundwa Doriane wambitswe ikamba rya Miss Rwanda muri Gashyantare 2015, akimara gutorwa yavuzweho byinshi mu itangazamakuru rya Uganda benshi bashimangira ko uyu mukobwa avuka muri iki gihugu.

Ifoto ya Miss Akiwacu Colombe na Miss Mutesi Aurore basoma King JamesAba bakobwa bombi  ntibavuzweho rumwe na benshi ubwo hasohokaga ifoto ku cyapa cyamamaza basoma umuhanzi King James.

v Miss Rwanda 2014 yatowe mu minsi ibiri.  Byari biteganyijwe ko  Miss Rwanda agomba gutorwa ku itariki ya 22 Gashyantare ku isaha ya saa mbili na 45 z’ijoro gusa byarangiye atowe ku munsi ukurikiyeho, mu gicuku cyo ku itariki ya 23 Gashyantare 2014.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *