Kenya:Impamvu nyamukuru zitumye Raila Odinga asezerera guhatana na Kenyatta ku mwanya wa perezida

Tariki 26 ukwakira nibwo hateganijwe amatora y’isubiramo muri kenya ,ubwo Umukandida uhagarariye ishyaka ritavuga rumwe n’iki Gihugu NASA(National Super Alliance) Raila Odinga ,yivanye mu matora ndetse na mugenzi we Kalonzo Musyoka baviriyemo rimwe.

Impamvu nyamukuru yateye Raila Odinga kutitabira aya matora yo kuwa 26 Ukwakira uyu mwaka,ubwe yatangajeko banze guha ishyaka ryabo NASA(National Super Alliance)ubwanzure ndetse basabye ko amatora yaba mu mutekano n’ubwisanzure ariko iki cyifuzo nticyagezweho .

Raila Odinga nyuma yo kugeza ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kenya arega ko amatora atabaye mu mucyo,yemeza adashidikanya ko bibwe amajwi menshi cyane,urukiko rwumvise iki kirego maze banzura ko azasubirwamo .

Aba bombi Raila Odinga na Kalonzo Musyoka babonye ntacya Komisiyo y’Amatora yahinduye,mu mikorere ndetse ko batahinduye abakozi bamwe na bamwe bagize uruhare mu matora bagatuma atagenda neza ntanumwe wahagaritswe ibi bituma begura bavuga ko n’ubundi ntacyo byahindura.

Odinga ati “Tumaze gusuzuma uruhande rwacu ku matora agiye kuza , tumaze no kureba ku nyungu z’abaturage ba Kenya akarere n’isi muri rusange, tubonye ko ibyiza ari uko Nasa ivana candidature yayo mu matora yo kuwa 26 Ukwakira 2017.”
Yongera ati” twabonye ko nta bushake bwa komisiyo y’amatora bwo gutuma amakosa n’ibinyuranyije n’amategeko byabaye ubushize bitongera.”

Raila Odinga niwe ahanini waruhanganye na Uhuru Kenyatta none Uhuru Kenyatta asigaye ari wenyine k’umwanya wo kuyobora igihugu,niharamuka ntawisubiyeho hagati Raila Odinga na Kalonzo  Uhuru araba asigaye ntawe bahanganye.

David MAYIRA-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *