George Weah wamamaye mu mupira w’amaguru yatorewe kuyobora igihugu

Tariki ya 10 Ukwakira 2017 nibwo hari hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu muri Liberiya, intsinzi yegukanwa n’umukinnyi George Weah wamamaye mu mupira w’amaguru ahigitsi abakandida 19 harimo na Ellen Jonson warusanzwe uyobora iki gihugu.

Image result for George Weah

George Weah ni umwe mu bakinnyi  bigaragaje ku Isi,yashyizwe no  ku rutonde rwa bamwe mu bihangange byegukanye Ballon d’Or barimo Cristiano Ronaldo, Lionel Messi, Zinedine Zidane, Luis Figo, Kaka, Ronaldinho n’abandi bagiye bagaragaza impano zidasanzwe muri ruhago.

Related image

Mu mwaka wa 1995 nibwo George Weah w’imyaka 51 y’amavuko uzwi cyane nk’umukinnyi w’igihangange mu mateka y’umupira w’amaguru muri Afurik,nibwo yafashe kumpano idasanzwe ya  Balon d’Or.

Gearge Weah yegukanye umwanya wa Perezida wa Liberiya

George Weah  wari uhagarariye ishyaka riharanira impinduramatwara rya CDC,abaturage ba Liberiya baje kumugaragariza ibyishimo ndetse ko bamukunda kandi bamufitiye ukizere agirwa senateri muri Liberiya,muri 2005 yahataniye umwanya w’umukuru w’igihigu aratsindwa.

Uko iminsi yagiye yicuma niko ikizere  agirirwa n’abaturage cyakomeje kwiyongera, uyu mwaka wa 2017  yatanze urupapauro ruriho ibisabwa byose ngo nawe abashe guhangana n’Abakandida 19 .

Muri ayo matora abaturage basaga miliyoni 2 nibo bari bemerewe gutora,igihangange George aratorwa asimbuye kuri uyu mwanya Perezida Ellen Johnson Sirleaf wari umaze manda ebyiri yemererwa n’amategeko.

 

Image result for George Weah

        George Weah yarakunzwe cyane n’abaturage

George Weah atorewe kuba Perezida wa Liberiya nyuma yo gutsinda abo bahatanaga harimo Joseph Boakay wari usanzwe ari visi Perezida w’iki gihugu cya Liberiya..

David Mayira -Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *