Ingaruka zo kwamabara inkweto zitagira amasogisi zirarushaho kwiyongera

Inzobere mu buvuzi Emma Stephenson  n’ishuri ryigisha ubuvuzi mu kwita kubirenge by’abantu mu Bwongereza bagaragaje ko uko imyaka ihita ingaruka zo kwamabara inkweto nta masogisi zirushaho kwiyongera cyane mu rubyiruko n’ibyamamare, dore ko ngo hari n’abacibwa amaguru.

Iyi nkuru dukesha BBC ngo ubushakashatsi buherutse  gushyirwa ahagaragara n’ishuri ry’ubuvuzi mu Bwongereza ryita ku birenge by’abantu ,ryagaragaje ko uko imyaka ihita indi igataha ariko ingaruka zirushaho kwiyongera ku bantu bamabara inkweto badasizemo amasogisi byitiranywa n’ubusirimu batazi ko bicukurira imva.

Singers and Songwriters Sam Smith and Jimmy Napes

Ikiganiro n’abasore batambara amasogisi

Emma Stephenson nawe ni umuganga, yahamirije BBC ko akunze kwakira abasore bari hagati y’imyaka 18-25 baza bataka uburwayi bw’ibirenge bamwe ndetse bikabaviramo gucibwa amaguru ngo yavumbuye ko ari uko batambara amasogisi mu nkweto. Aba batangabuhamya basakaje aya makuru mu gihe isi yose abenshi  mu rubyiruko n’ibyamamare bamaze kuyoboka kwambara inkweto ntamasogisi bigafatwa nk’umurimbo.

Emma Stephenson yemeza ko burya umuntu ava ibyuya mu birenge bye  bingana na 0.28 little ari nayo mpamvu umuntu wambaye inkweto zifunze biba bimusaba gushyiramo amasogisi,iyo akunze kwambara inkweto ntamasogisi arimo ahanini ngo bitera ibimeme na kanseri y’uruhu bikaba byateza ingaruka zo gucibwa amaguru.

Tinie Tempah

Ese wari uzi impamvu hari ubwo imishumi y’ingweto yifungura bikagusaba kubanza kuyifunga hakaba n’abo itega bakagwa?Emma Stephenson yemeza ko biterwa n’iki cyuya gishoka mu birenge cyigizwe na gaze gusa ku buryo iyo utafunze ngo ukomeze iganza imishumi kuko iba iharanira gusohoka.Ibaze noneho wawundi utambara amasogisi?

 

UFC champion Conor McGregor

Abenshi mu byamamare bambara inkweto ntamasogisi

Ihogoza Sandrine-Celebzmagazine.com




One thought on “Ingaruka zo kwamabara inkweto zitagira amasogisi zirarushaho kwiyongera

  1. emmy mugiraneza

    iyunkuru “yarinziza arko icyibazo ntimuba mwasobanuye neza ese kuba umuntu abira ibyuya bingana na 0.28 bijyahe iyumuntu yambaye amasogisi mudusobanurire neza
    kugirango tubyunvishe nabandi

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *