Iyumvire uko Mr Kagame yivuga ibigwi Danny Vumbi bigatuma amutandukanya n’abahanzi basanzwe

Mr KAGAME  ni umusore  wamenyekanye  cyane mu ndirimbo “ Ntimubimbaze”  agenda akora n’izindi zitandukanye  abantu bagiye biyumvamo iyo yaraherutse kumvikanamo n’iyitwa  Boutique gusa uyu musore ntakunze gukora Collabo nkuko nawe  abyemeza  aganira na Celebzmagazine  yadutangarije  icyamuteye gukorana na Danny Vumbi.

Image result for Umuhanzi Mr Kagame

Ubwo twari tumubajije icyo yavuga kuri Vumbi  bakoranye  yadusubije muri aya magambo “  Danny Vumbi n’umuhanga , n’umuhanga  azi no kuririmba nyine uretse no kuba wenda azi kwandika  ni n’umuntu mwiza ntaribi rye”  yakomeje yemeza ko ubuhanga bwa Danny aribwo bwatumye yifuza gukorana nawe  ndetse ko n’amashusho y’iyi ndirimbo  mu minsi micye araba ageze  hanze.

Mr. Kagame yahuje imbaraga na Danny Vumbi bakorana indirimbo bise ‘Ifoto’ –YUMVE

Mr KAGAME  yemeza ko iyi ndirimbo nayo izashimisha abafana be cyane atahinduye style ye  ahamya ko ariyo atangiramo ubutumwa bukumvikana  neza , usibye iyi ndirimbo ngo afite n’iyindi mishinga myinshi ari gutegura arageza ku bakunzi be mu minsi iri mbere.

Indirimbo ya Mr Kagame afatanyije na Danny Vumbi yageze hanze uyu munsi  Audio  aho avuga ko bitarenze kuwa 5 na Video iraba iri hanze.

 REMERA  Gaetan – Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *