Hadi Janvier uri mu bakinnyi beza mu mukino wo gusiganwa ku magare hano mu Rwanda akaba yari na kapiteni w’u Rwanda muri 2014, nyuma yo gusezera mu mukino w’amagare ndetse agasebya ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare FERWACY ,yaryandikiye arisaba imbabazi kubera amagambo atari meza yavuze ubwo yatangazaga ko asezeye muri uyu mukino w’amagare.
Uyu mukinnyi Hadi Jamvier yari umukinnyi w’inarariboye mugusiganwa hano mu Rwanda ,ubwo yegukanaga isiganwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda bwa mbere mu 2014 ndetse na 2015, akaza gusezera mu buryo butunguranye muri Nzeri 2016 kubera kutumvikana n’abayobozi ba Ferwacy ndetse na Team Rwanda.
Uyu musore Hadi Jamvir wikomye ubuyobozi bwa FERWACY avuga ko budashaka iterambere rye ndetse ko butamwitaho uko bikwiriye,aho ndetse yafashe umwanzuro wo gusezera burundu kuri uyu mukino.
Hadi Jamvier ubwo yegukanaga umudari wa zahabu muri Afurika
Nyuma yo kubona ibyo yakoze bidahwitse yandikiye iri shyirahamwe n’Itangazamakuru rikorera hano mu Rwanda, Hadi Jamvier yabandikiye avuga ko umwanzuro wo gusezera yawufashe none akaba yifuza kugaruka muri uyu mukino ndetse yiteguye gukora ibishoboka byose akongera kwitwara neza hano mu Rwanda nkuko yabigenzaga mbere agikina uyu mukino w’amagare.
Hadi Jamviye mu nyandikoye yagize ati”
David Mayira-Celebzmagazine.com