Dubai hakozwe tax iri mu bwoko bwa drone izifashishwa n’abagenzi mu guhaha

Ikoranabuhanga rirakataje uko bwije n’uko bukeye abamenyi bo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu ,nyuma yo gusohora ibigendera mu kirere nk’indege drone zifashishwa gutwara imiti hirya no hino ku Isi,kuri uyu wakane nibwo bongeye gushyira ahagaragara Tax Drone izajya itwara abagenzi hariya mu mujyi wa Dubai.

Ikoranabuhanga bashyize muri iyo Tax Drone nta mushoferi uzajya ayiyobora,iyi Drone izajya inyura  mu kirere.

Iyi Tax Drone yakozwe n’uruganda rwa Volocopter, bayigeragereje hafi y’ahitwa Jumeirah Beach Park imbere y’igikomangoma cya Dubai, Sheikh Hamdan Bin Mohammed mu gusuzuma ko izakora neza nta mpungenge niyo igenda utayibonye wumva ari nk’indege isanzwe.

Related image

Tax Drone igiye kujya itwara abagenzi i Dubai

Nkuko bisanzwe bizwiko mubinyabiziga bimwe na bimwe bikoresha esanse,Tax drone Volocopter izajya ikoreshwa n’amashanyarazi yagenewe kuguruka mu gihe cy’iminota 30 izajya igoboka abanyamujyi bashaka kwerekeza mu ngendo za hafi. Ishobora kugendera ku muvuduko wo hasi ya kilometero 50 ku isaha, cyangwa igakoresha 100km/h mu gihe yanyarutse.

Ubundi buhangange buyirimo ni uko‘The Volocopter”uzajya ayikoresha  azajya afata telefone ye akayitumizaho, ikaza ikagwa imbere y’iwe akayinjiramo akavuga aho ashaka kujya ubundi ikamugezayo adahuye n’umubyigano wo mu muhanda nk’uko bikunze kuba ku bagenda muri taxi zisanzwe.

Hamdan igikomangoma hariya muri Dubai avuga ko izo drones nizitangira gukora ,bizagaragaza ubuhangange bwa Dubai mu guteza imbere abaturage bayo nk’uko itangazo ry’ibiro by’itangazamakuru by’uwo mujyi bibitangaza.

Image result for Tax Drone from Dubai

Tax Drone volocopter iri mukirere mu igeragezwa

Mu magambo Hamdun yatangaje yagize ati “Iki ni ikindi kimenyetso cyerekana uko dukomeje gukora impinduka zubaka. Dukomeje kureba ibyo twakora tworohereza abaturage ngo barusheho kugana ku burumbuke n’ibyishimo kuri buri wese kuri serivisi agiye kubona yihuse kandi inoze”.

David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *