Menya uburyo wangiza umwijima wawe utabizi urusheho kuwurinda

Ubusanzwe umwijima niwo  ubamo agasabo k’indurwe ariyo ishinzwe gucagagura ibyo kurya birimo amavuta tuba twariye mu mafunguro dufata ya buri munsi.

Umwijima kandi ufasha mu gukuramo ubumara mu maraso kenshi na kenshi tuba twariye mu biryo.

Image result for umwijima

Ikindi kandi nuko tuzi neza ko umwijima udufasha mu kubika isukari tuba twariye ariko itarakenerwa ngo ikoreshwe mu mubiri.

Hari ingeso rero abantu benshi bagira zigatera ukwangirika gukomeye ku mwijima wabo ariko akenshi bo baba batabizi.

 Kutagira umwanya uhagije wo kuruhuka

Burya rero ngo kutaruhuka ngo bishobora kuba byangiza umwijima. Dushingiye ku nyigo zagiye zikorwa hirya no hino mu bushakashatsi , nkiyakozwe mu mwaka wa 2014 mu kwezi kwa 12,  yiswe “Issue of Sleep’ bwakozwe na Medical college of Wisconsin (MCW) ndetse n’ubundi bushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo mu bitaro bya “Saint-Antoine, abo bose bemeza ko abantu bataruhuka usanga bafite ibibazo bya Isurine (insulin) kandi ngo niyo ishobora kuba yangiza umwijima kuburyo bukomeye.

Kunywa inzoga nyinshi kuburyo bukabije.

Ubushakashatsi kandi ntibusiba kutwereka ko kunywa inzoga z’ikirenga nabyo bigira ingaruka nyinshi no kwangirika k’umwijima kuburyo bukomeye nabyo birimo.

Iyo umwijima ugerageza gucagagura arukoro (alcohol) hari ibinyabutabire byinshi urekura maze bikaba byakwangiza ingirangingo nto cyane zigize umwijima. Iyo  bibaye rero umwijima ugerageza kwisana maze ukarema inkovu, bityo umwijima ukaba utagikoze neza.

Kunywa itabi.

Burya rero kunywa itabi ntibyangiza imyanya y’ubuhumekero gusa nkuko benshi bazi ko itabi ari ribi ku bihaha gusa,  ahubwo ngo rishobora no kwangiza umwijima wawe kuburyo bukomeye cyane nkuko tubikesha ‘Journal of the National Cancer Institute’.

Abashakashatsi bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika no mu Burayi, nyuma yo gukora ubushakashatsi ku bantu basaga 125 bafite ibibazo by’umwijima basanze byose bifite aho bihuriye no kunywa itabi. Nubwo ariko ngo itabi gusa ridashobora kuba intandaro yo kurwara kanseri y’umwijima, ariko ngo ryongera ibyago iyo ufite n’ibindi byinshi ukora cyangwa urya byangiza umwijima wawe byongera ibyago byo kurwara umwijima.

 Gukoresha imiti yo kwa muganga nabi kuburyo bukabije.

Burya rero ngo nubwo gukoresha imiti ari byiza ariko burya ngo gukabya sibyiza namba kuko ari impamvu ikomeye ishobora gutuma umwijima wawe urushaho kwangirika, nkuko topsante ibivuga

Aha twavuga nk’imwe mu miti ikoreshwa mu kugabanya ububabare nka PARACETAMOL benshi cyane bakoresha bivura umutwe, byaragaragaye ko abantu bayifata atari na ngombwa ko baba banayandikiwe na muganga bityo rero ngo iyo ifashwe mu rugero rwo hejuru yaba iyambere mu kwangiza umwijima. Si Paracetamol gusa kandi ngo n’imiti ya gihanga cyangwa  ya Kinyarwanda.

Akazuba Cyntia-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *