Tanzania-Umwana wa Minisiteri yishwe atewe icyuma

Kuri uyu wa Gatatu dusoje umwana w’uwari Minisitiri w’intebe muri Tanzania Edward Moringe Sokoine, Kereto Sokoine yasogoswe icyuma n’umugore we ubwo bashyamiranaga ahita ahasiga ubuzima.

Iyi nkuru dukesha BBC nk’uko byemejwe n’umukuru w’igipolisi muri Arusha, Charles Mkumbo yatangaje ko nyakwigendera yamaze gushiramo umwuka nyuma yo guterwa imbugita n’umugore bashakanye bapfa ibyo batumvikanagaho.Komanda kandi yemeje ko uyu mugore yamaze gufungwa iperereza rikaba rikomeje.Ubwicanyi hagati y’abashakanye ntibivugwa Tanzania gusa kuko no mu Rwanda iyi ngeso irahagaragara.

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *