Uwase Sandra uvuka i Nyamirambo ahagarariye u Rwanda mu bwiza

Uwase  Sandra  uvuka i Nyamirambo ni umunyeshuri wiga muri Buhorandi  muri  Hogeschool Rotterdam university uhagarariye u Rwanda  muri Miss Africa Netherlands, arasaba abanyarwanda ku mushyigikira yegukane ikamba.

Uyu mukobwa  w’imyaka  20  yavukiye i Nyamirambo  nyuma aza kwerekeza mu gihugu cy’Ubuhorandi afite inzozi zo  kwegukana ikamba agahesha u Rwanda ishema.

Image result for Uwase  Sandra

Sandra  Uwase  ni umunyarwandakazi  wiga mu gihugu  cy’Ubuhorandi  muri  Hogeschool Rotterdam university  akaba ari umwe mu bakobwa 13  bari guhatanira  ikamba rya Miss Africa Netherlands ,yahamirije Celebzmagazine.com ko  yifuza gutwara ikamba  cyane ko bategura  imishinga izagirira akamaro ibihugu baturukamo nawe akaba yifuza  kwambara iri kamba kugira ngo aheshe ishema igihugu.

Uwase Sandra wakuriye i Nyamirambo   arasaba abanyarwanda kumushyigikira kugira ngo nawe abashe kuzamura i bendera ry’u Rwanda  mu mahanga  kandi  yifitiye icyizere .Akomeza avuga ko igihugu niba kiri guterimbere mu  bice byose  n’Abanyarwanda bagomba guharanira intsinzi muri byose kandi tugatsinda.

Image result for Uwase  Sandra

Gutora Uwase  Sandra   ujya kuri  WWW.MISSAFRICANETHERLANDS.COM   maze ujye kuri VOTE  uhe amahirwe  UWASE  Sandra. Gutora bikaba bizarangirana n’ukwezi  kwa  11  irushanwa  nyirizina  rizasozwa  taliki 02 ukuboza 2017  ari nabwo  final  izaba  mu gihugu cy’ubuhorandi.

REMERA  Gaetan – Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *