Andi makuru avugwa kuri Karegeya ukurikiranywe n’inkiko kwica umugore we

Ku wa mbere  w’iki cyumweru nibwo Polisi y’igihugu yataye muri yombi Karegeya ALpfred ukurikiranyweho kwica umugore we Mukeshimana Marie Rose w’imyaka 38,akaza ku mushyingura mu cyobo cya baga murugo rwabo.

Ni mu gihe hari hamaze iminsi umuryango w’umugore waruri gushakisha u mwana wabo babazaga umugabo agasubiza ko yamubuze atazi aho yagiye, gusa byaje kumenyekana ko ya mwishe amuhengereye aryamye akamukubita itaburete mu mutwe akaza guhita yitaba imana . Ibyo byabaye tariki 13 ukwakira aho yahise amushyingura mu cyobo cyari hafi aho agahita ahatera imboga.

Karegeya n’umugore we akekwaho kwica agahita amushyingura

Kuwa kabiri tariki ya 16 ukwakira nibwo Polisi yageze ahabereye aya mahano mu mu dugudu wa Marembo ,akagari ka Nyabisindu umurenge wa Remera,akarere ka Gasabo basanga koko yarishe umugore we agahita amushyingura .

Abaturanyi babo batangarije celebzmagasine.com  ko kuwa gatandatu yaraye yishe umugore we, yagiye mu bakodesha amazu yabo ababwira ko bagiye gukora amasezerano mashya y’ubukode bitewe nuko umugore we yagiye muri Kenya atazagaruka vuba rero ngo ni umugabo bazaba bishyura.

Aba baturage kandi bahamirije celebzmagazine.com  ko hari n’undi mugore uyu mugabo yigeze abwo bari batuye I Gitarama waje kuburirwa irengero  ntihagire umunya irengero rye none byamenyekanye ko nawe yari yaramwishe aramushyingura.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu agira inama abanyarwanda yo kwirinda amakimbirane yo mu muryango kandi bagatangira amakuru ku gihe.

Kalisa Claude-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *