Nyamirambo-Abana barata amashuri bagahabwa imirimo mu irimbi

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko bahangayikishijwe n’abana basigaye bata ishuri bakajya gushakisha ibiraka ku irimbi riherereye muri aka gace.
Bamwe mu babyeyi baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko ku munsi muri iri rimbi hashobora kugaragaramo abana bagera ku 10 bari munsi y’imyaka 18 baba bari kuhakora akazi karimo kuvoma amazi akoreshwa mu guponda isima yubakishwa imva.
Image result for Irimbi rya Nyamirambo
Mutuyimana Patrick w’imyaka 46 utuye mu Kagari ka Kivugiza yagize ati “ Ubuyobozi nibudufashe bukemure ikibazo cy’abana birirwa mu irimbi aho kujya ku ishuri kuko nibatagifatira ingamba nkeka ko umubare wabo uziyongera.”
Bizumuremyi Innocent utuye mu Murenge wa Mageragere we avuga ko ubuyobozi bwari bukwiye kubuza amakoperative akorera muri iri rimbi gukoresha abana kuko bimaze gufata indi ntera.
Yagize ati “ Bakwiye kubuza amakoperative ahakorera gukoresha abana kuko usanga abayobozi bayo aribo baba bari gutuma abo bana amazi n’umucanga wo gukoresha.”
Umwe mu bakora muri iri rimbi utarashatse ko amazina ye atangazwa we yemeza ko nyuma y’uko ubuyobozi bubibabujije nta mwana ukihakorera.
Yagize ati “ Twabiganiriyeho n’ubuyobozi kandi bwarabitubujije; kuva babitubuza nta mwana n’umwe ukiza gukorera aha.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwamwiza Chantal yemeza ko iki kibazo cyakemutse burundu kuko uwakoreshaga abana muri iri rimbi umuyobozi we yahise amwiruka
Yagize ati “ Ni byo iki kibazo cyari gihari ariko mu minsi ishize twagiranye inama na koperative ihakorera tubabwira ko badakwiye gukoresha abana. Umuyobozi wayo yahise yirukana umukozi we wakoreshaga abana ku buryo nemeza ko iki kibazo cyakemutse burundu.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *