Shaffy na Hyacinthe  batangije ikigo cyigiye gufasha  urubyiruko gukabya  inzozi

Shaffy usanzwe amenyerewe  muri  cinema mu Rwanda na UWIMANA  Hyacinthe uba mu gihugu cy’Ubwongereza bashinze company yitwa  young  Dreamers,igamije gufasha gutinyuka no gukabya inzozi mu buzima. 

Shaffy usanzwe amenyerewe  muri  cinema mu Rwanda na UWIMANA  Hyacinthe uba mu gihugu cy’Ubwongereza bashinze company yitwa  young  Dreamers  kugeza ubu bamaze gukora film imwe yitwa Family affairs  yagaragayemo Shaffy  akaba ari  nawe  wayiyoboye.

Shaffy usanzwe amenyerewe  muri  cinema mu Rwanda na UWIMANA  Hyacinthe uba mu gihugu cy’Ubwongereza

Uwimana  Hyacinhe  atuye  mu Bwongereza  arubatse  afite umugabo n’abana batatu. Yarize afite impamyabumenyi ya Metrise  muri santé public  zose akaba yaraziboneye mu Bwongereza. Yagiye akorera imishinga itandukanye hano mu Rwanda  akaba avuka I huye ariko yakuriye mu mujyi wa Kigali ahitwa mu Kiyovu.

Igitekerezo cyo gushinga  Young dreamers yagitangiye aho yakoraga  mu Bwongereza yakoze imishinga myinshi yita ku mibereho myiza y’urubyiruko.

Nyuma yuko yitabiriye ikiganiro  Perezida wa Repubulika  KAGAME Paul yagiranye n’abanyarwanda baba mu gihugu cy’Ubwongereza  kibashishikariza guteza imbere aho bakomoka. Nawe byamuteye kumva ko hari icyo agomba gukora mu Rwanda.

Urubyiruko  yari arukozemo  igihe kinini yumva  inshingano ze ko yagira icyo akorera urubyiruko mu Rwanda  niyo mpamvu  uyu mushinga  young dreamers bivuga “inzozi z’abato”

Shaffy  mu kiganiro yagiranye na celebzmagazine.com  yadusobanuriye icyo uyu mushinga wabo  ugamije  “Icyo young dreamers igamije ni ukwigisha  abana ubuzima bwo mu miryango dukoresheje film, ubu tugiye gusohora film yacu ya mbere yitwa “ family affairs ikoze mu rurimi rw’icyongereza  yerekana abana baba bazi ibintu byinshi  bibera mungo iwabo kuburyo twebwe ababyeyi tuba tutabicyeka  ko babizi. Ibyo young dreamers ikora ni ugutinyura abana kuvuga ururimi rw’Icyongereza,abana bahimba inkuru bakazandika bakanazikina mu Cyongereza .Abana kandi tuzabatoza kumenya kuganira  bivuga ngo niba umwana agize ikibazo runaka  yakibwira nde?  Tubigisha uburenganzira  bw’umwana mu muryango ikindi kandi tuzabatoza  indi mirimo ikorwa  ikaba yagira akamaro mu buzima  buzaza, uretse gukina film, abana biga no guteka mu buryo bugezweho, biga kubyina ndetse no mu gihe kizaza tuzazana izindi gahunda zifitiye  urubyiruko akamaro”

Shaffy kandi yakomeje  atubwira intego za young dreamers  “ intego ni ukugira sosiyete nyarwanda yemera ko hari ibindi umwana yakora  kandi bikagira akamaro, twese ntabwo  twazaba abarimu, abaganga  cg abacamanza”

Nubwo uyu mushinga  uzagirira akamaro urubyiruko  rutari rucye , ntibabura guhura n’imbogamizi  zimwe na zimwe nkuko Shaffy akomeza  abivuga “icyo nabonye ni uko kugira ngo usobanurire  umubyeyi ko umwana agiye gukina film n’ikibazo  gikomeye  cyane ”

Inama nagira ababyeyi ni uko bareka imyumvire ya kera  yo kumva ko niba umwana yiga kubyina , guteka  cg gukina  film ari ibintu bigayitse ndetse bikojeje isoni. Urubyiruko rwo narubwira ko kwiga  ni byiza ni bige bashyizeho umwete  ariko  ntibumve  ko leta aricyo gisubizo cy’imirimo ahubwo bakore  imirimo iha leta imirimo.

REMERA  Gaetan-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *