Lupita Nyong’o ashobora kwiyambaza inkiko aregera gushaka gufatwa kungufu

Umukinnyi wa Film muri Afrika Lupita Nyong’o yatangaje ko yashatse gufatwa ku ngufu n’icyamamare muri Film Harvey Weinstein, amusezeranya kumufasha kubona imirimo muri uyu mwuga.

Lupita Nyong’o yatangaje ko yashatse gufatwa ku ngufu n’icyamamare muri Film Harvey Weinstein

Iyi nkuru dukesha New York Times,Lupita yabahamirije ko mu mwaka wa 2011 yashatse gufatwa kungufu na Harvey Weinstein amusezeranya ko azamufasha kurushaho kwamamara ku isi muri uyu mwuga.

Uyu mukobwa wiga mu ishuri ryigisha Cinema Yale School of Drama ngo mu mwaka wa 2011 yahuye na Harvey abifashijwemo n’inshuti ye y’umukobwa bahuriye mu birori. Icyo gihe ngo yasabwe kwicara hafi ya Harvey  ngo barusheho kumenyana,hadaciye iminsi ngo yamusabye ko bahurira mu rugo iwe bakaganira birushijeho.

Ati“Nageze imwe mpasanga umugore n’umwana we ariko nanone nsanga yanteguriye icyumba cyo kurebera mo Film,mu gihe gito tuyireba yansabye ko namukorera massage birangira atangiye kunyambura ku mbaraga ntabaza abashinzwe umutekano.”

Lupita Nyong'o

Nubwo Lupita Nyong’o yashyize ahagaragara  aya makuru,ntaremeza ko aziyambaza inkiko cyangwa azamubabarira.

Lupita Nyong’o umaze kubaka izina muri sinema yo muri leta zunze ubumwe za Amerika,akomoka mu gihugu cya Kenya kuva yahabwa igikombe cy’umukinnyi mwiza muri filime “12 years a slave” umunsi ku wundi ahamagarwa gukina muri filime zikomeye.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *