Uganda-Dr Kizza Besigye yongeye gutabwa muri yombi azira gutera amabuye Polisi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane Taliki 19 Ukwakira 2017 umunyapolitiki Dr Kizza Besigye uhagarariye ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Uganda (FDC),yatawe muri yombi na Polisi ubwo yagerageza gutera amabuye umupolisi ashaka kumwica.

Image result for Dr Kizza Besigye

Uyu munyapolitiki Dr Bsigye waniyamamarije kuba Perezida w’ iki gihugu cya Uganda ahatanye na Museveni yatsinzwe amatora inshuro enye ,ibi ntiyabashije kubyihanaganira yakomeje guteza imvururu zitandukanye,ashaka guhungabanya umutekano.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Dail Monitor ivuga ko Dr Besigye atari ku nshuro ya mbere atabwa muri yombi,no mu matora yabaye kuya 18 Gashyantare 2016 umwaka ushize byabaye ubwo yakoraga ibyapa akandikaho ngo”niwe nyakubahwa wa Uganda”

Dr Besigye yafashwe ubwo yarageze muri Kabale,ntabwo yari wenyine yararikumwe n’umunyamabanga we ukorera Ishyaka rye( FDC) ariwe Ingrid ,aba bombi bakunze kuba bari kumwe kenshi.

Image result for Dr Kizza Besigye

Denis Namuwoza umunyamabanga wa karere ka KabaleYagize ati “Arashakishwa muri Rukungiri kubera ibyaha byinshi akekwaho birimo kugerageza kwica umupolisi no gukoresha inama binyuranyije n’ amategeko”

Dr Besigye avugwaho kuba yarateye amabuye abapolisi bari mu bikorwa byo kuburizamo inama y’ishyaka FDC,ubwo iri shyaka jyakoraga Inama mu buryo butemewe n’amategeko.

David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *