Christopher yutse inabi abavuga ko umuziki we ugenda biguruntege

Nyuma yuko Christopher avuye muri Kina Music inzu itunganya umuziki iyobowe na Clement ibarizwamo Knowless,Dream Boys na Tom Close,abenshi mu bafana be barinubira ko yagabanyije umurava mu gukora umuziki we akabyamagana.

Celebzmagazine iganira n’abaturage batuye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali,bagaragaje ko batishimira uburyo Christopher asigaye akora umuziki bisa nk’aho ntamurava abishyiramo.

Ngo nyuma yo kuva muri Kina Music  hashize igihe kinini ntandirimbo nshya,bibaza uko byamugendekeye birabayobera ariko mu gihe gito yasohoye indirimbo yitwa “Ijururito” abantu barayikunda bategereza amashusho yayo none kugeza n’ubu amaso yaheze mu kirere.

Christopher aganira na Celebzmagazine.com iby’umurava muke yabihakanye,ati“Ibyo uvuze ntago aribyo  mu magambo macye ntago ibyo uvuze aribyo ntabwo ariko bimeze”  

Twakomeje tumubaza icyo ashingiraho abihakana mu gihe abakunzi b’umuziki cyane ndetse abafana be bakurikirana ibihangano bye umunsi kumunsi babyinubira,mu butumwa bwujemo uburakari ati“ nshingira kuko uko ubivuze atariko mbibona sinzi abafana wavuganye nabo abo aribo wenda waba mentioning  mu nkuru ariko ntago ariko bimeze”

Yakomeje yemeza ko ntamufana we ufite icyo kibazo dore ko ngo badasiba kuvugana,akomeza anabashimira uburyo bamubahafi anabasaba kubikomeza. Mu minsi ishize uyumusore yashyize hanze amajwi n’amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa“Simusiga”.

REMERA  Gaetan – Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *