Kenya-Indege yamamaza Uhuru Kenyata yahitanye abarenga batanu 

Indege yo mu bwoko bwa Helikoputeri (helicopter) yari itwaye abantu bagera kuri batanu yakoze impanuka igwa mu kiyaga cya Nakuru ubwo yerekezaga i Mau mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Uhuru Kenyatta.

Iyi ndege hatabashije kumenyekana neza impamvu nyamukuru yatumye ihubuka, kuko bivugwako indege zikunze kugwa ahanini bitewe no kwangirika kwikirere ariko iyi yo ikirere cya kifashe neza.

Image result for Kenya Uhuru Kenyatta Helicopter accident

Nkuko inkuru tuyikesha Ikinyamakuru gikorera muri Uganda Dail Monitor kivuga ko iyo ndege yari imaze akanya gato cyane ihagurutse ubwo yavaga kuri hoteli igirango ifate ikirere neza.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko iyi ndege yari irimo abashinjwe itumanaho bagera kuri batatu byavugwaga ko yari kugaruka gutwara Aabanyamakuru ibajyana ahari kubera iki gikorwa cyo kwiyamamza mu gace ka Mau.

Ihere ijisho video

Iki kiyaga cya Nakuru nta bwato bunini buba butemberamo kuburyo bwari gutabara aba bantu,aho indege ikimara kugwa mu nyanja ntabwo bahise babona ubutabazi bwihuse.

Mu gihe kingana n’amasaha asatira ane aba bantu barohamye batarabona ubutabazi,Polisi yabanje kujya guzana ubwato ahandi hantu kure mu kindi kiyaga cya Naivasha ibi byatumye iyi indege abari bayirimo batabasha kurokoka.

David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *