Kenya:Raila Odinga yitabiriye umuhango wo gushyingura abaguye mu myigaragambyo

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegesti mu gihugu cya Kenya Raila Odinga nyuma gutangaza ko atazitabira amatora y’umukuru w’igihugu,avuga ko atazagenda neza kubera imitegurire yayo ,yitabiriye umuhango wo gushyingura abantu 3 baguye mu myigaragambyo yasabaga ko hakorwa amavugurura mu mitegurire aya matora .

Image result for raila odinga with people

Byari umubabaro kuri Raila Odinga udashyigikiye ubutegetsi buriho

Nkuko ikinyamakuru Africa news cyabyanditse ngo muri uyu muhango wo gushyingura abantu 3 baguye mu myigarambyo, Raila Odinga mu butumwa yageneye abari bitabiriye uwo muhango yabasabiye ku Mana ndetse avuga ko bagaragaje ubutwari mu kugaragaza ko bakeneye Demokarisi
Yagize ati:”Tubasezeyeho uyu munsi aba 3 barashwe n’igipolisi,ariko ntakindi bazize usibye kugaraza ko bakeneye demokarasi,ibi bakaba barabigaragaje ko badashyigikiye imitegurire yaya matora agiye gusubirwamo, bigaragara ko adashyikiwe n’abanyakenya.”
Mu minsi ishize imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu Anmasty international ndetse na Human rights whatch muri raporo yakoze yavuze ko igipolisi muri Kenya kimaze kwica abantu bari hagati ya 33 na 50 ndetse hagakomereka abantu babari mu magana mu mujyi wa Nairobi.

Image result for raila odinga with people
Inzego za Polisi muri Kenya zo zihakana ko zihohotera abaturage zikavuga ko ibyo zikora bikurikije amategeko kuko igipolis gikumira aba bigarambya mu rwego kubugabunga umutekano w’abaturage muri rusange ndetse n’ibyabo.
Amatora y’umukuru w’igihugu agiye gusubirwamo muri Kenya tariki ya 26 Ukwakira 2017, nyuma y’aho aya mbere urukiko rukuru rwayatesheje agaciro kubera amakosa byaragaye ko yakozwemo,aya matora yabaye taliki ya 8 Kanama yari yatsinzwe na Uhuru Kenya usanzwe ayobora iki gihugu naho Raila aza amukurikiye.

ZIGAMA Theoneste-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *