Ku nshuro ya gatatu Meddy yarijije umukobwa amusaba kubana akaramata,icyifuzo cye cyirakirwa gite?

Mu gihe umuhanzi Meddy ari mu Rwanda ho ari gutaramira abakunzi be hirya no hino mu gihugu ibitaramo byateguwe na Airtel,igikomeje kugaragara ni urukundo akunzwe cyane n’igitsina gore bikagera n’aho bamwe bagira ihungabana amarangamutima akabarenga bagasuka amarira nyuma ya Nyamasheke,Huye na Musanze,Rubavu ho yari yanze kumurekura ngo atahe amusaba kubana akaramata.

Meddy yatunguwe n’umwana wamusabye kutamusiga mu gitaramo cya Airtel Muzika i Rubavu-AMAFOTO

Ni kunshuro ya kane ibi bitaramo bizenguruka hirya no hino mu gihugu,Meddy umwe mu bahanzi b’imena batumiwe gususurutsa abakunzi be,igitaramo cyaraye gikorewe i Rubavu  hagaragaye udushya,umwana w’imyaka 13 witwa Sonia yatunguranye ubwo yagaragaraga mu kirere abantu bamuteruye ashaka gukora kuri Meddy wari umaze kugera ku rubyiniro, ku bw’amahirwe yaje guhita amuzamura barahoberana baranaririmbana gusa uyu mwana n’ubundi ntiyashizwe kuko yavuze ko atifuza ko Meddy amusiga.

Uyu mwana wiga mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye  nk’uko tubikesha Inyarwanda.com yari mu marira ubwo yari kumwe na Meddy ku rubyiniro ariko ubona ibyishimo byamubanye byinshi, nyuma yo kuririmbana na Meddy mu ndirimbo ye ‘Inkoramutima’  ikintu nyamukuru yavugaga yifuza kuri Meddy ngo ni uko atamusiga, ngo n’iyo yakwisubirira muri Amerika ariko bakajya bakomeza kuvugana Meddy ntazamwibagirwe.

Ibi bibaye nyuma y’igitaramo nanone  giheruka kubera  mu karere ka Huye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07 Ukwakira 2017, umuririmbyi Ngabo Meddy yarijije abakobwa karahava nawe amarangamutima aramurenga yenda guturika ngo arire.

Ababashije guhoberana na Meddy habuze gato ngo bange kumurekura

Amarira yari menshi ku bakunzi ba Meddy

Nyuma ya Huye na Rubavu twabibutsa ko Meddy  kugaragarizwa urukundo ruvanze n’amarira nanone byaherukaga mu gitaramo cya Musanze na Nyamasheke.Ese kugaragaza urukundo ruvanze n’amarira ku byamamare dore ko hari n’abemera kuhasiga ubuzima ni byiza?

Iyumvire indirimbo ya Meddy “Akaramata”

Nikoko kwishimira umuntu ukagira n’uwo wagize icyitegererezo ni byiza gusa bikagira ingaruka mbi mu gihe habayeho gukabya. Ibi byishimo kandi rimwe na rimwe bigira ingaruka zihoraho ku buzima,dukunze kumva abakobwa biyambaza itangazamakuru bavuga ko batewe inda n’ibyamamare,aha ntakundi ntarukundo baba barigeze uretse kumukunda bamwe bakemera no gutanga imibiri yabo.Bakobwa mukwiriye gushishoza cyane.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *