Emma Claudine na Mariya Yohana ntibavuga rumwe ku kwambara bikini kwa banyampinga

Nyuma y’aho Miss  Honorine  Hirwa Awase  uzwi nka Gisabo yanze kwambara akenda bambara mu gihe barimo koga kazwi nka Bikini,ubwo  yari yitabiriye  irushanwa rya Miss Earth  2017 maze agahita abura amahirwe yo guhambwa umudari wa zahabu,Maliya Yohana usanzwe uzwiho kuririmba indirimbo z’umuco nyarwanda aravuga ko kwambara bikini bidakwiye,mu gihe Emma Claudine we avuga ko ntacyo bitwaye kandi ko bitica umuco nyarwanda.

Emma Claudine na Mariya Yohana ntibavuga rumwe ku kwambara bikini kwa banyampinga

Mu kiganiro  Samedi Detente gica kuri Radio Rwanda  aba bategarugori bazwiho gutanga inama cyane cyane ku bana babakobwa, batanze ibitekerezo kukuba umukobwa w’umunyarwanda kazi ashobora kwambara Bikini,bakaba bumvikanye batavuga rumwe kuri iyi ngingo.
Image result for Mariya yohana

Mariya Yohana

Mariya Yohana usanzwe ari n’umuhanzikazi nyarwanda ndetse ufatwa nk’umuntu ushobora gutanga inama ndetse n’impanuro ku bana bakiri bato by’umwihariko abakobwa,yatangaje ko kwambara Bikini ari nk’amahano ku mukobwa w’umunyarwandakazi .

Yagize ati:” ntabwo nakwishimira umwana ujya kwambara ibidasa n’ibyo umuco wacu,……ntamukobwa w’umunyarwandakazi wo kwambara kariya kantu”

Yakomeje avuga ko hari ari abavuga ko kera  igihe abantu  batari bagatangiye kwambara imyenda nabwo batambara ubusa ikindi kandi ko bamaze kuyibona ntabwo bambaye ubusa.

Ati“…ababanje kubona imyenda mbere yacu se ko batambaye utwo twenda tugufi?bambaraga imyenda miremire bagakenyera bakaberwa,nonese ko ubu tugiye kubihindura,reka dukurikire ibyashinwa,abafiripine cyangwa ibyabandi bandi ,ibyo biterwa n’imitima y’abo bakobwa bashaka kujyayo ,….kurushanwa bitari no muco wacu arukwambara ubusa.. mbibona nko kwambara ubusa”.

Emma Claudine nawe uzwiho kugira inama abana babakobwa bitewe n’ibiganiro yakunze kumvikanamo  ku maradiyo atandukanye birimo iby’imyororokere we avuga ko kwambara utu twenda  ntacyo bitwaye kuko imico y’umunyarwanda itagaragarira mu kwambara,yongeraho  ko hari n’imikino ikinwa n’abanyarwandakazi kandi isaba gukina wambaye utwenda tugufi ariko ntitere ikibazo.

Image result for Emma Claudine

Emma Claudine

Yagize ati:rimwe narimwe hari igihe usanga tugeraho tukibagirwa umuco nyarwanda icyo ari cyo, cyane ko twamaze kwigana uwa kizungu….ibyo byazanwe n’amadini …. ntabwo twakwambara amashabure! ikintu kinyobera ,no mu gihe cya mama nabo bambaraga mini(amajipo magufi) ndetse zikabije…. njyewe ntabwo njya ndebera umuco ku kunkuntu umuntu  yambaye kuko hari n’igihe usanga yambaye yikwije ariko indangagaciro ntazo afite”

Yakomeje agira ati”….ntabwo uzajya gukina  tenis ngo ugende wambaye ijipo igera ku birenge?… numva ko umuntu yakagombye kwambara imyenda bitewe naho agiye kuyambarira”

Image result for Honorine Hirwa Uwase uzwi nka Gisabo yanze kwambara Bikini

Miss Honorine  Uwase uzwi nka  Gisabo we yavuze ko impamvu yitabire aya marushanwa ya Miss Earth , azi neza ko bazambara  izi bikini ariko we yagerayo ntazambare, ari uko yagiye agamije kugaragaza ko bidakwiye ko abakobwa bategekwa kwambara iyi myenda kuko byica umuco , bityo akaba yarabyanze kugira ngo abategura aya marushanwa bazabihagarike.

Image result for Honorine Hirwa Uwase uzwi nka Gisabo yanze kwambara Bikini

Agace ko kwambara umwenda wo ku mazi uzwi nka ‘Bikini’ ni kamwe mu duce tw’irushanwa dukorwa n’abitabira aya marushanwaya Miss Earth. Abahatana basabwa kwiyerekana bambaye utwenda duhishe ibice by’ibanga gusa tumenyerewe koganwa ku mazi bagatambuka imbere y’inteko y’abacamanza (judges) noneho uwiyeretse neza cyangwa watambutse neza muri utu twenda akegukana umudari wa zahabu.

ZIGAMA Theoneste-Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *