Iyumvire uko umukinnyi wa Cinema Kirenga saphine yakuranye udushya turimo imiterere y’abahungu

KIRENGA  Saphine  umwe  mu bakobwa  bamaze igihe muri Cinema mu Rwanda  kuva muri 2010 yagaragaye muri film nk’Amapingu  y’urukundo , Inzozi, Sakabaka,Rwasibo, Seburikoko, Urugamba  n’izindi.Nubwo  yakinnye  film nyinshi ngo kuri we film y’ibihe byose  n’inzozi kuko ariyo yamufunguriye imiryango  atangira  gukina  film by’umwuga.

Kirenga  yagiye atwara ibihembo bitanduaknye icyo aherutse gutwara ni Best actrice 2016  ngo akiri muto hari akantu yakoze  na n’ubu iyo akibutse ari seka,   n’inkuru itari ngufi  ariko nyine ajya kuyivuga yabanje ariseka nk’ibisanzwe igihe cyose  iyo yibutse ubukubaganyi yagiraga.

Ati“ nje rero nkiri umwana nari inkubaganyi pee, nyine  narimeze  nk’agahungu  ikintu  nibuka nigeze kurira inzu yo mu  rugo  Hahah!! Ubuse mbikubwire ko ari birebire hahaha!”

Nanjye  nti  kagire inkuru nguteze yombi  nuko akomeza atubwira inkuru “ nari ntuye mu cyaro noneho ndangije  ubwo mu rugo hari imbuga twakiniragaho  noneho mu rugo bahanika imyaka ndumva ari nkibishyimbo ukuntu, imbuga nini  mu cyaro nyine  urabizi ko bazanikaho imyaka, bamaze kwanikaho  imyaka  kandi mu rugo bambwira ko ntagomba kuzerera  ngomba kuguma mu rugo noneho  mpamagara abandi bana  baze dukinane  tugeze mu rugo barambwira  ngo ese turakinira he ko mbona imbuga  nyine bahanitse  ndavuga nti rero njyewe ngiye kurira turashaka urwego nurire  noneho  muzajya mu bishyira mu nkangara mu bimpe noneho mbyurirane urwego  mbishyire ku mabati noneho tubone imbuga  barabikora naho ntago nziko ku mabati umuntu agomba kugendera ku biti, sinzi niba wowe ubizi………  ntago nzi ko umuntu agomba kugenda yigengesereye akandagira ku giti ku giti.., njyewe banshyiriramo ibishyimbo mu gitebo  ewana no ku mutwe ndirukanka ku nzu nararobotse  nyura mwibati ngwamo imbere, noneho ikintu njya nibuka kikantangaza naraguye nyine urumva ibati ryarankebaguye  ni retrouver naguye muri salon nkandagiye mu gitebo  hagati mu myaka.  Ikindi nakundaga kurira  amagare cyane  umunutu nyine yaparikaga igare, hahandi nyine ababyeyi banjye bavugaga ngo umva siga ufunze iryo gare  noneho  nararyuriraga nagera  ahantu hamanuka nkafata  feri zose  nkanyura mu mahembe nkagwa nko muri metero nka 5 igare rigasigaraho nyine n’utuntu narakubaganaga  cyane “

Sinjye  wa hera  ha hera  Kirenga n’ubukubaganyi bwe  byari  bishimishije kumva  Kirenga w’umwana  ubukubaganyi yagiraga   bigatangaza ku mubona  yaravuyemo  umukinnyi wa Film ukunzwe n’abatari  bacye mu Rwanda  biganjemo igitsina gabo aho uzasanga bose birahira  ubwiza bw’uyu mukobwa  w’umuhanga mu mikinire

Abajijwe igikundiro cye nuko yaba ahagaze mu rukundo niba afite umukunzi cyangwa ntawe  nawe yagize ati “ ndamufite umukunzi”  tumubajije niba ntagihe  baba barashwanye bapfa abana be  yongeye ati “  Yewe  nta na rimwe hahaha! Uzi se  hahaha!  Nta na rimwe ubundi iyo umuntu azi ibintu ukora  akaba azi n’uburyo hanze  bifatwa  sha nta rimwe turapfa abafana nta  na rimwe pe, icyo kintu ndumva ntakizi”

Uyu mukobwa kandi mu bwana bwe yarafite inzozi zo kuzaba umuganga  n’umunyamakuru kuri ubu  izo kuba umuganga yarazikabije  kuko usibye kuba ari  umukinnyi wa film ni ni umuganga,   gusa  ngo ntago azi uko gukina film byaje ntiyari yarigeze abitekereza  ko yazabikora.

Kirenga  kandi ngo ibihe byamugoye  yagize byari gutuma areka gukina  film nuko  hari uwigeze kubimubuza  amwumvisha ko bizatuma atiga neza cyane ko yabifatanyaga n’ishuri ndetse n’akazi ariko ngo yarabikomeje  kugeza ubwo asoje amashuri ye nubwo  yakinanye  n’abakinnyi  benshi  ariko gukinana na Habiyakare  Muniru  ni bimwe mu bintu bimushimisha  cyane iyo bahuriye muri film.

Twakomeje  tumubaza  ikintu  kimubabaza  mu buzima  bwe  cyane adakunze  kugaragara  ababaye cyangwa  yijimye mu maso  “ hari ikintu kimbabaza, ariko  buriya  njyewe ukuntu meze  ntago  nkunda  kwereka abantu ko mbabaye  niyo mbabaye  ndabyimenyera  kugira ngo ngire  reaction ako kanya  yo kugira ngo  mbabare  nyine  biba  byamvunnye  ubwo icyo kintu kiba kirengeje  ukwemera,  ariko burya ntago nkunda kwereka abantu ko mbabay,  buriya  impamvu duhura  ndikumwe n’abantu  iyo ndi mu bantu ntago  nshobora  niyo mbabaye  ndabyimenyera  nkaza kwigirira  agahinda  ku ruhande ariko ntago nkunda kurakara  ndi mu bantu pee  icyo kintu ntago nkikunda  ariko ikintu kimbabaza akenshi mbabazwa n’umuntu urenganya  abantu”

Kirenga  yahawe  igihembo  cya  Best  Actrice  2016

 Nk’umuntu  w’umukobwa winjiye mu mwuga  wo gukina film akiri muto  ntitwari kubura ku mubaza  kubivugwa ko abakobwa bakwa ruswa ishingiye  ku gitsina naba Producer  “  twebwe dutangira  gukina film ahubwo abakobwa batinyaga kujyamo ugasanga  bari kutwinginga  ab producer  ugasanga twebwe ntago ari twe turi kubinginga  ngo badushyire muri film ahubwo we akaza agusaba ati ndashaka ko unkinira, twebwe igihe twagezemo 2010 abantu bari bakibitinya ngo umukobwa ubigiyemo aba ari indaya, njye ntago byigeze  bimbaho  pee ntago navuga ngo ntago biba kuko abari kuza ubu bari gusangamo  abantu benshi ugasanga nibo bari kwinginga iyo winginga  rero akenshi hari n’igihe bagufatirana muri  ubwo  buryo ukaba  wakwemera”

Yakomeje  atubwira  ko usibye film nyinshi amaze gukina mu Rwanda  hari na film yakinanye n’Abanyakenya  muri Kenya,   ariko  kuri we ngo ntago aragera ku rwego rw’imikinire yifuza  urwego agezeho ngo ni nko gutera intambwe  yambere usohoka mu cyumba  kuko arifuza  kuba umukinyi ukomeye  gusa ngo film yakinnyemo nkuko abyifuza  yari shortmovie  ijya mu ma serukiramuco,  gusa nyine ngo ategereje na film nini azakinamo  nkuko yakinnye muro iyo wenda ikajya  kwu isoko  ngo kuri we nibwo azaba yumva abaye umukinnyi  kandi ukinnye  film.

Kirenga nyuma yo gukurira mu cyaro yitereye nk’abahungu  n’ ubukubaganyi bukomeye , ubu n’icyamamare mu Rwanda cyane ko usibye film hari na Video z’indirimbo yagiye agaragaramo   n’umuganga  ndetse akaba n’umukinnyi wa film  wabigize umwuga bitunze kandi  ukunzwe  n’abatari bacye kubera imikinire ye n’uburanga afite,  uyu mukobwa utaramenya  igihe azarushinga  nubwo atari muto cyane kuri we yemeza ko ibyo ubukwe utamenya uko bije ariko ngo yumva Atari nyuma y’imyaka 2 reka dutegereze njya mbona biza bitunguranye, Kirenga Saphine  yaba urugero rwiza mu kugaragaza ko imivukire y’umuntu  n’imikurire ye bitagena  imisazire  ye.

REMERA  Gaetan- Celebzmagazine.com




One thought on “Iyumvire uko umukinnyi wa Cinema Kirenga saphine yakuranye udushya turimo imiterere y’abahungu

  1. HAMZA

    Uyu Mukobwa mbona atangaje, ibyo yavuze nibicyeya cyane ,kandi ubwizabwe ntago burangirira inyuma gusa, kuko umutima mwiza n’umuco yatorejwe mu cyaro byo birahebuje, kandi buriya afite impano nyishi ariko izabashije kwaka niziriya, icyonzicyo ibyino nyarwanda azi kuzi shayaya kurusha ibindi, njyewe arantangaza

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *