Sugira Ernest yatangaje igihe azagarukira mu kibuga

Taliki 22 Ukwakira 2017 nibwo rutahizamu ukomeye  Sugira Ernest a yatangaje igihe ashobora kuzagaragara mu kibuga ,nyuma y’imvune ikomeye yahuye nayo ubwo yari mu myitozo kuri sitade ya Kigali ubwo ikipe y’Igihugu Amavubi yiteguraga kuzahura n’ikipe ya Uganda.

Uyu mukinnyi ubwo yari amaze igihe gito avuye mu ikipe ya AS Vital Club,ahita agirana amasezerano ni’ikipe y’Ingabo ya APR FC,Sugira akimara kwiyerekana umutoza w’Igihugu Antoine Hey yahise amugirira ikizere gikomeye amushyira k’urutonde rw’abakinnyi ndakuka b’Amavubi.

Image result for Sugira Ernest

Nibwo uyu mukinnyi yakajije imyitozo ahita akura imvune ikomeye muri iyi myitozo ubwo bari kwitoza kuri Sitade ya Kigali kuri Taliki 14 /08 uyu mwaka wa 2017,nyuma y’imvune yahise yerekezwa ku bitaro byitiriwe Umwami Faycal

Image result for Sugira Ernest

Sugira nubwo akiri mu bitaro akomeje gutangariza abakunzi ba APR FC ko ashobora kuzagaruka mu  nyuma y’amezi abiri gusa akifatanya n’abandi bakinnyi kuko ari kumva ari mumererwa neza gacyegacye.

Mu magambo Sugira Ernest mu magambo yabwiye abafana bose ba APR FC ati” mubyukuri nahuye n’imvune ikomeye ndi mu mwito maze ifufa rirangirika bikomeye ariko ndumva nizeye ko mu mezi abiri mba nje gufatanya na bagenzi banjye ,ndetse tukazakinana imikino bazaba bafite,kandi ndabizeza ko nzatanga umusaruru ukomeye.”

David Mayira -Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *