Wari uzi ko umukozi w’Imana Tonzi ajya jya mu kabyiniro ndetse yanezerwa akanabyina

Mu gihe usanga abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana kujya mu nzu z’utubyiniro babifata nk’icyaha gikomeye ,kuri Tonzi nawe uririmba indirimbo zihimbaza Imana avuga ko ajya muri utu tubyiniro akabyina ndetse kandi ko ntacyo bimutwaye.

Umuhazikazi umenyerewe mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana Uwitonze Clementine benshi bamenyereye ku izina rya Tonzi, yahamirije Celebzmagazine.com ko iyo bibaye ngombwa ashobora kujya gusokera mu nzu z’utubyiniro cyane cyane nk’iyo ajyanye n’inshuti  ze,akavuga ko niyo bibaye ngombwa ko inshuti ze ko zinezerwa zibyina nawe ashobora kwishimana nazo.

Image result for umuhanzikazi Tonzi

Ati:”wenda ufite abashyitsi  bavuye hanze ,nkuko natwe dutumira abantu, hari igihe nanjye bantumira ,ntabwo ari ikintu cyanshitura ,kuko kujya mu kabyiniro ntacyo bimariye”.

Abajijwe niba agezeyo abo yaherekeje bakabyina nawe yabyina yavuze yabikora kugira atabangamira bagenzi be.

Ati:” …ntabwo icyaha ari akabyiniro ahubwo igikorerwamo…, ntabwo mbanagiye kugira ngo mbangamire abantu  niba wagiye genda unezerwane n’abandi ,nkuko utumira abapagani iwawe mu gasangira….. biterwa n’impamvu.”

Uyu muhanzikazi yamenyekanye  mu ndirimbo nyinshi  zihimbaza Imana, kandi zakunzwe cyane hano mu Rwanda,ni umugore wubatse  ufite umugabo n’abana babiri  b’abakobwa.

ZIGAMA Theoneste-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *