Ilunga  wahembwe Bizou ku mushahara wa mbere ubu aritegera  indege  akajya kuruhukira i mahanga 

Umukinnyi wa Film nyarwanda ILUNGA  Longin yahamirije Celebzmagazine.com ko mu mizo yambere yinjira mu mwuga wo gukina Film yahembwe Bizu(Kiss) none ubu ageze ku rwego rwo kwitegera indege akajya mu kiruhuko i Mahanga.

ILUNGA  Longin  yavutse mu 1972 avukira  mu gihugu cya baturanyi cya Congo, aracyari ingaragu  nyuma yo kurangiza  amashuri yisumbuye muri Electricite Industriere  ntiyabashije gukomeza  kaminuza .

Yatangiye  gukina film muri 2008 akaba amaze gukina film 46  ni umukinnyi wa  Film wabigize  umwuga, yagaragaye  muri film zitandukanye  nka  Igitambo, Agaca, Nd’umukirisitu, Serwakira  n’izindi  yagiye agaragaramo.

Ubwo Ilunga  yaganiraga na Celebzmagazine.com  twamubajije  amafaranga  yambere yahebwe  n’amafaranga  menshi  yahawe, byari bisekeje kumva ko igihembo cya mbere yahembwe ari akabizu  Ati”“ Amafaranga  ya mbere nahembwe muri  film ni nyakubwira uraseka hahahaah!! Igihembo cya mbere kwanza  nahembwe cya mbere na mbere  muri film  n’akabizu  umuzungu  yampaye , nagiye gutaha arambwira ngo vraiment merci beaucoup  hmwaaaa!! Aba ampaye akabizu  ntegereza  ko  akora  mu mufuka ndaheba  ndataha  ariko  bigiye ku mafaranga , amafaranga  ya mbere nahembwe n’ibihumbi  bitandatu  amafaranga menshi  nahembwe n’amafaranga  ibihumbi  Magana ane  mirongo  itanu  aje ako kanya (cash)“

Yakomeje atubwira ko yaba umutanga  buhamya  ko film ishobora gutunga umuntu kuko nawe  ari yo imutunze  ntakindi akora  ko kandi abayeho neza  nta kintu abuze, we kuri we ngo yahisemo gukina film kuko bimushimishije  nubwo afite ibyo yize azi neza ariko we yasanze atabifatanya no gukina  film ahitamo kwihebera  film gusa abona ko byanatanze umusaruro  ku buzima bwe “ urantunze unyishyurira  inzu…  ibyo kurya, deplacement nawukuyemo ibibanza  bibiri. Ntakibazo mfite umpamagaye  aho wampamagara hose muri iyi  Africa  dutuye  ukambwira uti ndagukeneye  ariko uraza  ticket ndayikwishyura  uhageze ndi tayali yo kuba  natega Rwandair  rwose nkagenda  nkagerayo  ntakibazo “ 

Ilunga  kandi yakomeje atubwira  ikintu cyamugoye  ubwo yatangiraga  gukina  film gusa uyu mugabo aratangaje  ibintu bye byose ntibisanzwe  iyumvire nawe ikintu cyamugoye “  ikintu cya mbere cyangoye nukujya imbere ya camera  nukuvuga ngo ngeze imbere ya  camera numvaga nyine…  kwanza  camera narimbonye  yarimeze  nk’imbunda muri macye ndavuga nti se ni mashinigani banshyize imbere urabizi ukuntu abazungu baba bashyizeho ibikoresho byinshi cyane  byarangoye ariko  ndihangana  ndabikora  numva ubwoba  burashize  ariko ikintu kitwa camera cyarangoye  pee. ”

Uyu mugabo kandi ngo ntakindi kintu ajya akumbura nk’ubwana bwe  kubera  udukoryo  tutagira ingano yakoze mu bwana akiri muto, gusa ngo agakoryo gahagarariye utundi  ni nkaho yaragiye kugwa  mu kivu ubwo yiganaga abakomando  maze amanuka igikuta cy’amabuye  cyari gikikije i kivu  agezemo hagati imbaraga ziramushirana  kandi kurekura  akamanuka  n’ukugwa  mu Kivu gusubira inyuma nabyo ntibishoboka kuko ntambaraga  yaje gutabarwa n’umuntu wari ahamenyereye  amushumika imigozi aramuzamura  nuko aba arurokotse utyo .

Ilunga kuva yavuka ntarishima na rimwe  ngo ntazi kwishima icyo ari cyo bitewe n’amateke y’ubuzima bwe,  wakwibaza byinshi  ariko nanjye byandenze mbura icyo ndenzaho gusa bizongera binzindure kumenya impamvu yo kutishima  mu myaka 45 yose amaze ku Isi n’uburyo abana nabyo. Kuri we abona  Cinema  iri gutera imbere ku buryo bukomeye agendeye ku bikoresho bari gukoresha n’ uburyo bw’imikinire  ku buryo abona ko mu myaka iri imbere bazaba bageze kure bitewe naho bavuye ndetse  naho bageze  gusa akemeza ko gukunda ibyo ukora ,

Kumenya  icyo ushaka , kwihangana  no kwitwara neza  yemeza ari zimwe mu ntwaro za gufasha kugera kucyo ushaka kugeraho  kuko muri cinema iyo udafite discipline ngo umenye kumva no kubaha ibyo abayobozi bawe bagusaba  byakugora kugira icyo ugeraho .

REMERA  Gaetan – Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *