John Migambi yahurije hamwe abahoze ari abazunguzayi n’abakora  isuku none bateguye  igitaramo cyamateka

Mu gihe gito inzego zose zishinzwe umutekano muri Kigali zihanganye no guca Abazunguzayi habuze umuti, John Migambi umwe mu rubyiruko rurangije kaminuza yahurije hamwe Abazunguzayi n’abakora amasuku bategura igitaramo cy’amateka mu rwego rwo kwihangira imirimo.

Bronze event Ltd ni company yatanjyijwe izajya itegura ibitaramo ariko bishishikariza urubyiruko n’abakuze gahunda za leta cyane cyane izibanda ku rubyiruko kuko ari rwo bayobozi b’ejo hazaza kandi abenshi bigira ntibindeba.

Image may contain: 1 person, selfie and close-up

John Migambi wahurije hamwe Abazunguzayi n’abakora amasuku none bagiye gukora igitaramo cy’amateka.

John Migambi aganira na Celebzmagazine.com yavuze ko impamvu yafashe Abazunguzayi akabakura mu mihanda yari agamije gufasha leta guhangana n’icyo kibazo,afite intego yo kuzabahuriza hamwe muri buri karere afatanyije n’abaranjyije kwiga mri za Kaminuza bahakomoka.

Ati” nk’umuntu warangije Kaminuza kandi leta yaramutanzeho byinshi ,nasanze agomba kuyitura agakoresha ibitekerezo bye ndetse agahuza urubyiruko rwinshi kugira ngo tuzamurane ,ndetse twungurane ibitekerezo.”

Agaruka ku mpamvu yashyizemo abakora akazi k’isuku”ni uko urubyiruko rwinshi rwize rukunda kugaya imirimo rukaba ruba rushaka gukora mu biro gusa kandi ntabwo twese twakabona, bisaba guhera ku gaciriritse ugenda ubona akisumbuyeho iyo uri umunyamurava kandi utijena.”

Nyuma yo kwihuriza hamwe, Bronze event Ltd bateguye igitaramo cyiswe Diplomatic Private Party cyigamije kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda na gahunda ya Nkuwikorera.

Iyumvire intandaro yo gutangiza Bronze event Ltd

Yagize igitekerezo ubwo yari amaze guhagarikwa mu kazi yakoraga mu ruganda rwakoraga made in Rwanda ashinzwe kurushakira amasoko, bikamubabaza ko aho yajyaga gusobanura ubwiza bwabyo batahaga agaciro ibikorerwa mu Rwanda bishyira uruganda mu gihombo.

Avuga ko biri mu bintu atazibagirwa mu buzima bwe kuko nyuma yo kwirukanwa byamugizeho ingaruka nyinshi dore ko ngo ahenshi yajyaga gusaba akazi hamwe na hamwe kuri reception hari aho yasangaga bari kuri za social media ,cg akagusuzugura ,ukahava ubabaye.

Iki gitaramo kizitabirwa n’abayobozi bakuru batandukanye mu nzego za leta ,Abambasaderi batandukanye,abayobozi b’imiryango itegamiye kuri leta,ba rwiyemeza mirimo batandukanye,abakiri bato bafite ibikorwa by’indashyikirwa abihaye Imana  bakazahurira muri Convention Center ku wa 25Ugushyingo 2017.

Image may contain: 1 person

Hazaba hari abahanzi bakomeye hano mu Rwanda bazwiho kuririmba  live ndetse na Nkusi Arthur ukunzwe mu gusetsa.Ati” umuntu wese uzi ko ari  umuyobozi mu kigo runaka ashoboran gutangira akatwandikira ko yishimiye kuzitabira iki gitaramo  kuko biri mubizadutera umurava nkuko benshi abashimira batanjyiye kumutera ingufu,ndetse n ibitekerezo byanyu birakenewe”

Ukeneye amakuru yimbitse no gushyikirana n’uru rubyiruko watwandikira kuri migambi207@gmail.com cg kuri facebook ugashaka izina John Migambicyangwa ukaduhamagara kuri 0785393584 hakenewe umusanzu wawe ngo igihugu cyirusheho gutemba amata n’ubuki.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *