Ku nshuro ya 3 Cristiano Ronaldo yegukanye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi ku Isi,dore uko ibirori byagenze

Umukinnyi w’igihangange ku Isi, Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Real Madrid ikipe y’igihugu ya Portugal yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa 2017 mu muhango waberaga i London mu gihugu cy’u Bwongereza ahigitse ibindi bikomerezwa muri ruhago.

 Cristiano arikumwe n’umutoza we Zidane bose bafashe ibihembo

Iki gihembo Cristino Ronaldo yegukanye mu ijoro ry’uyu wa mbere , ni igikombe cya 5 amaze kwegukana aho nawe amaze kunganya agahigo  na Lionel Messi nawe ufite iki gikombe inshuro zigera kuri 5 agifite mu maboko.

Ntabwo byari byoroshye kugera ku mwana wa mbere ,muri uyu muhango harimo ibikomerezwa bya ruhago ku Isi byatoranijwe, nk’abitwaye neza ,twavuga umukinnyi Lionel Messi usanzwe ukinira iikipe ya FC Barcelona,hakiyongeraho Neymar ubarizwa muri PSG.

Cristiano n’umuryango we mugufata ibihembocristiano

Ronaldo igihembo yegukanye agikesha kuba yarakoze iyo bwabaga agafasha ikipe ye ya Real Madrid gutwara ibikombe bitandukanye birimo UEFA Champions League,La Liga,Igikombe cy’isi cy’ama Clubs na Super cup ya UEF.

Ndetse no guhesha igihembo ikipe y’igihugu ya Espagne ndetse yagiye agera kugahigo aho yagendaga agira uruhare  runini mu bitego byatsinzwe muri aya marushanwa bagiye begukana..

Uyu mukinnyi Ronaldo nibwo yaherukaga kwegukana Ballon d’Or ya France Football atsinze ibihangang birimo Mesi na Neymar none yongeye kubahiga atwara ikim gihembo cy’umwaka cya FIFA.

Uko I London ibihembo bya giye bitangwa na FIFA,

 Umukinnyi w’umwaka mu bagabo: Cristiano Ronaldo (Real Madrid,Portugal)

Abakinnyi 11 beza batoranijwe na FIFA

Umukinnyi w’umwaka mu Bagore: Lieke Martens (Netherlands)
Umutoza w’umwaka mu Bagabo: Zinedine Zidane (Real Madrid)
Umutoza w’umwaka mu Bagore: Sarina Wiegman (Netherlands)
Umunyezamu w’umwaka: Gianluigi Buffon (Juventus,Italy)
Igitego cyiza: Olivier Giroud (Arsenal vs Crystal Palace)

Ndetse hiyongeyeho Umukinyi wagaragaje ibikorwa bya kimuntu n’ikinyabupfura mu mikino itandukanye: Francis Kone (Togo)

David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *