Papa Francis atewe impungenge n’abaturage ba Kenya bitegura amatora ya Perezida

Kuri iki cyumweru Taliki 22 Ukwakira 2017,nibwo umushumba wa Gatorika ku Isi Papa Francis yatangarije abantu batari bake bari bitabiriye Misa kuri iki cyumweru I Vatikani ko atewe impungenge n’abaturage ba Kenya begereje amatora ya Perezida.

Image result for Kenya amatora yasubiwemo

Uhuru Kenyatta na Raila Odinga nibo bahanganye

Papa Francis ari muri bamwe bameranye neza na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta,ndetse n’ibindi bihugu bitandukanye hano ku Isi,Papa ni umwe mu bantu bashobara kwaka amahoro aho yabuze akagaruka abinyujije mu masengesho.

Ubwo papa Francis yasuraga Kenya aganira na Uhuru Kenyatta

Ubwo Papa yavugaga bimwe mu bimuteye ubwoba ahagaze imbere y’imbaga nyamwishi ndetse tugakomeza tubikesha ikinyamakuru News .Va cyo muri Vatikan, y cyemeza ko avuze ko arimo gusenga ku gira ngo Kenya ibibazo barimo mu bwumvikane buke bazabivemo amahoro abifuriza kuba mu mahoro n’umutekano.

Papa atera igiti cy’amahoro muri Kenya

Ubwo Papa Francis aheruka gusura Kenya mu kwezi k’Ugushyingo 2015, Uhuru Kenyatta yamweretse ko Abanyakenya bose uko bakabaye  bamukunda ,bamwakirana urugwiro bamwereka urukundo rudasanzwe nk’abantu bakunda Imana.

Nyuma yo kumva ibiri kubera muri Kenya agize ati “Ndabasaba kunyisunga mu gusengera amahoro ku isi. Ndimo gusengera cyane igihugu cya Kenya mperutse kugiriramo uruzinduko,. Ndimo gusenga kugirango igihugu cyose kibashe kwikura mu bibazo kirimo binyuze mu biganiro kandi bose bakagira umutima wo gushakira ibyiza abaturage”

Twabibutsa ko Kenya bitegura kongera gutora Perezida nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya rwemeje ko amatora Uhuru Kenyatta yari yatsinze Raila Odinga, agomba gusubirwamo kuko ngo hari ibitaragenze neza.

Image result for kenya imyigaragambyo

Imyigaragabyo ni yose abantu bari gupfa

Abacamanza batandatu bari mu Rukiko banzuye ko Komisiyo y’amatora itigeze yubahiriza uko amatora yagombaga gukorwa nk’uko itegeko nshinga ribiteganya.

Urukiko rwahise rutegeka ko mu minsi 60 aya matora agomba kuba yasubiwemo.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho Komisiyo y’amatora yari yemeje ko Uhuru Kenyatta yatsinze Raila Odinga ku majwi 54,27%, mu gihe Odinga yari yagize 44,74%.Mu gihe amatora ategerejwe kongera gusubirwamo iki gihugu ntihasiba imyigaragabyo igwamo n’abantu.

 David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *