Ubushakashatsi bwashyize ahagaragara uburyo Facebook na LinkedIn birigutandukanya abashakanye

Ubushakashatsi bwashyize ahagaragara uburyo Facebook na LinkedIn biri kugira uruhare mu gutandukanya abashakanye bikaba akarusho mu bakundana kuko hakorerwaho amabara y’ubusambanyi arimo no gucana inyuma.

Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’inzobere mu by’amategeko Abigail Lowther ukorera ikigo Hall Brown Law Family mu gihugu cy’Ubwongereza.

Uyu munyamategeko Bi. Lowther  yemeza ko ngo mu gihe cy’imyaka 2 gusa uhereye mu mwaka wa 2015  gusa 2015-2017 ibyaha byo gutandukana hagati y’abashakanye byiyongereye kuva  40 kugeza 50 mu mwaka 2015, bifata indi ntera mu mwaka wa 2017 kuko byavuye kuri  65 bigera kuri 85.

Uyu mugabo yemeza ko ntakindi gihatse gutandukana hagati y’abashakanye uretse Facebook na KinkedIn bacana inyuma no gusakaza andi mabanga ajyanye n’ubusambanyi.

Ati”“Muri iki gihe isi yabaye nk’umudugu ku bw’ikoranabuhanga aho usanga abantu basangira ibitekerezo bandikirana boherezanya za video n’amafoto, ahanini bikaba impamvu zo gucana inyuma hagati y’abashakanye.”

Uyu munyamategeko avuga ko imiryango yabashakanye 1,166 mu Bwongereza mu mwaka wa 2017  muri bo 987 bamaze gutandukana bapfa gucana inyuma.

Ibi ntibivugwa mu Bwongereza gusa,kuko no mu Rwanda imboga zirimo Facebook,Whatsap,LinkedIn  n’izindi zidasiba kugira ingaruka. Iyo uganira n’abasore benshi n’inkumi muri Kigali bakubwira ko bahungukiye abakunzi babmwe ndetse barashyingirwa ariko ntibanatinya kukubwira ko izi mbuga zongera ubusambanyi no guhemuka aho usanga abantu bamenyanira kuri facebook bugacya basurana n’ibindi bigakorwa.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *