Inama zigirwa igitsina gore mu gihe ubabara uri mu mihango n’impamvu yabyo

Imihango ibabaza, ni ikibazo abakobwa benshi n’abagore bahura na cyo.Usanga buri wese wahuye n’iki kibazo ashakisha uko yagikemura akoresheje uburyo butandukanye ndetse akanarangira mugenzi we uko yabigenje agakira.

Muri iyi nkuru dukesha Horaho Clinic tugiye kurebera hamwe igitera ubwo buribwe, uko ukwiye kwitwara ibyo ukwiye kurya no kunywa ndetse n’imiti wakwifashishwa mu gihe ubundi buryo bwanze

Image result for abakobwa barbwa mu nda mu gihe cy'imihango

Ni iki gitera imihango ibabaza? Ubusanzwe nta mpamvu yihariye ibitera gusa hari izagaragajwe n’ubushakashatsi.

Muri zo twavuga:

1.Kuba utarabyara kandi ukuze.

2.Kujya mu mihango uri munsi y’imyaka 11.

3.Kunywa itabi.

4.Mu gihe ufite ukwezi guhindagurika.

5.Kuba ufite utubyimba muri nyababyeyi.

6.Kuba uturemangingo two mu mura twarakuriye mu bindi bice by’umubiri.

7.Iyo inkondo y’umura ifunganye cyane ku buryo amaraso asohoka bigoranye.

8.Kuba ufite agapira ko mu mura (DIU cg IUD)

9.Mu gihe urwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ibi nibyo by’ingenzi bitera kuribwa cyane

 Nakora iki mu gihe ndibwa cyane ?

Nko ku bundi buribwe bwose ikintu cya mbere usabwa ni ugutuza, ukihangana ukikuramo stress.

Gufata icupa ry’amazi ashyushye ugashyira mu kiziba cy’inda no mu mugongo. Gusa ntuzakoreshe ashyushye cyane utaziyotsa. Ushobora no gufata igitambaro ukacyinika mu mazi ashyushye ukakirambika ku nda, umaze gukamura gacye.

Gukora siporo nko kwirukanka cg koga (swimming/natation),Kuryama useguye amaguru cyangwa wayahinnye. Koga amazi ashyushye ,Gukora massage ku nda ibi iyo ubikoze ntibigire icyo bitanga, niho witabaza imiti n’ibindi biribwa.

Ushobora kandi gufata amafunguro akurikira:

Imineke ni ikiribwa gikungahaye kuri vitamini B6, ari nayo ituma umubiri uhangana n’uburibwe. Irimo kandi na potasiyumu ifasha mu gusohora amazi mu mubiri. Kuyirya rero bigabanya uburibwe. Wakoresha iyo ushaka, nta gipimo.

Image result for abakobwa barbwa mu nda mu gihe cy'imihango

Ibiribwa bikomoka ku ngano ibi biribwa birimo spaghetti (amakaroni), imigati, amandazi, igikoma cy’ingano. Gusa hano ingano zivugwa ni zimwe zitavuyeho agahu k’inyuma (izo muzabona zanditseho whole grains) kuko ariko gakungahaye kurivitamini B6. Ingano kandi zikize kuri Vitamin E, Zinc, Manyeziyumu n’andi moko ya vitamin B.

Ibihwagari

Izi mbuto nazo zifitemo vitamini zinyuranye nka B6, E, na ya myunyu nka Zinc na manyeziyumu. Kurya isosi yabyo rero ni umuti w’imihango ibabaza. Inanasi Uru rubuto narwo ni umuti w’ imihango ibabaza.Zifitemo Bromelain (soma buromirayini) ifasha mu kuruhura imikaya (muscles). Kandi burya kubabara uri mu mihango biterwa nuko imikaya y’umura iba iri kwiyegeranya kugirango isunike ya maraso asohoke. Kuzirya rero ni umuti mwiza.

Seleri: Izi mboga ubanza tuzikundira ko zihumuza ibiryo. Nyamara burya ni umuti w’imihango ibabaza kubera yuko zifitemo apiol (soma apiyoru) ifasha mu gusohora amaraso vuba, bigatuma kuribwa bikira.

Tangawizi Tuyikoresha mu cyayi, ngo gihumure kinagire uburyohe. Reka da!!! Ntukazibagirwe uri mu mihango ikubabaza. Burya abahanga mu mirire (nutritionist) bayita ikiribwa kidasanzwe ! (Superfood). Jya uyishyira mu cyayi, bizagabanya kuribwa.

Image result for abakobwa barbwa mu nda mu gihe cy'imihango

Epinari: Ngo ni imboga zo gushyira mu isombe gusa ? Oya da ! Epinari ni umuti nyawo w’imihango ibabaza. Buriya zikize kuri Vitamini B6, E, na Manyeziyumu.

 Nakwirinda kurya cyangwa kunywa iki ?

Umusemburo wa prostaglandin (soma purositagirandine) niwo utera kumva ububabare. Ibiribwa rero bituma uwo musemburo wiyongera ugomba kubyirinda mu gihe uri mu mihango. Isukari yakorewe mu ruganda si nziza uri mu mihango. Wakoresha ubuki, cyangwa ukayigabanya ikaba nkeya, Gabanya cyangwa uhagarike kunywa ikawa, kuko kafeyine irimo atari nziza .Ugomba kugabanya umunyu mu byo urya ahubwo wongere ibirungo kuko byongera uburyohe.

Gabanya kunywa inzoga kuko arukoro si nziza uri mu mihango. Ibi nubikurikiza ugakomeza kumva uburibwe, niho uzitabaza imiti yo muri farumasi.

Reka muri iki gice dukomeze tureba imiti ya muganga wakoresha n’igihe wayikoreshamo Niba kuribwa bidakabije cyane wakoresha imiti ikomoka kuri paracetamol harimo Paracetamol Efferalgan Panadol Doliprane. Mu gihe iyi ntacyo igufashaho, ukaba nta burwayi bw’igifu ugira wakoresha umwe muri iyi : Ibuprofen ,Naproxen ,Diclofenac, Indomethacin.

Mu buryo izamo byaba ibinini banywa, cg ibyo banyuza mu kibuno. Niba ugira uburwayi bw’igifu wakifashisha indi miti nka Betapyn, antalgex, Meftal na spasfon. Iyo iyi miti ntacyo ijya igufasha, usabwa kujya kwa muganga bakakwandikira iyirusha imbaraga harimo Codeine ,Meperidine ,Oxycodone ,Tramadol ,Acide mefenamique kuko muri farumasi ntibashobora kuyiguha udafite urupapuro rwa muganga. Gusa, hari ibindi ugomba kwitaho no kuzirikana Niba kuribwa byaraje nyuma yo gukoresha

Agapira ko mu gitsina wakihangana kugeza umwaka ushize kuko nyuma y’umwaka uburibwe burahagarara cyangwa se ukagakuzamo Ushobora kandi no gukoresha ibinini byo kuboneza urubyaro kuko bifasha nabyo. Gusa ibi bireba abamaze kubyara.

Related image

Hari undi muti utangaje, gusa ukora pe. Uwo ntawundi ni ugukora imibonano mpuzabitsina. N’ubundi umuntu ubabaye aba acyeneye gushimishwa no kwitabwaho. Mu gihe cy’imibonano harekurwa umusemburo wa ocytocin (soma ositosine) ariwo utuma utongera kumva uburibwe. Gusa kuko imibonano ivugwa hano ari idakingiye ubu buryo bwemerewe gusa abashyingiwe kuko muri kiriya gihe cy’imihango kwandura indwara zandurira mu mibonano biroroshye cyane, uramenye rero utazabikorana n’uwo mutabana (ndabwira inkumi).

Icyitonderwa: Niba nyuma y’iminsi 2 nta kiratangira guhinduka, gana muganga agukorere ibindi bizami.

Nubona mu maraso harimo kuzamo ibibumbe (clots) kandi uburibwe bukaba bukabije, gana muganga byihutirwa. Niba imihango imaze igihe kirenga iminsi 7 nta gihinduka wizuyaza, gana muganga. Gukoresha ibinini bya ibuprofen ukimara kubona ibimenyetso byuko imihango igiye kuza, bituma iyo ije itakurya.Wabikoresha hasigaye byibura iminsi 2 ngo imihango ize. Twongereho ko iriya miti yose yavuzwe haruguru nta kindi kibazo ishobora gutera nko gutinda kubyara cyangwa kutabyara burundu (ubugumba). Ni imiti yagenewe kugabanya uburibwe ntaho ihuriye n’imisemburo ituma umuntu atwita.

NIYIRORA Christian-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *