Kenya-Amatora ya Perezida yateje igihirahiro,abacamanza bahawe 24h kuyemeza cyangwa agahagarikwa

Urukiko rw’ikirenga mu gihugu cya Kenya rwemeje ko abacamamanza bagomba kwicara kuri uyu gatatu kugira ngo bafate umwanzuro niba amatora y’umukuru w’igihugu agomba gusubirwamo kuri uyu wa kane.

Image result for David Maraga

Umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga David Maraga

Ikinyamakuru the Citizens cyanditse ko umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga David Maraga yemereye aba Bacamanza iby’itegeko nshinga ndetse  n’akanama gashinzwe  gusuzuma  ingingo z’Ubucamanza  ko bagomba kugirana ibiganiro byimbitse kuri uyu Gatatu taliki ya 25 Ugushyingo 2017, bigamije kureba niba aya matora azasubirwamo koko kuri uyu kane taliki ya 26 Ugushyingo 2017, mu rwego rwo gukemura impaka.

Maraga yanavuze  ko mu gihe aba bacamanza bazaba biga kuri iyi ngingo y’amatora, mu gihugu hose hazaba  umunsi w’ikiruhuko.

Yagize ati”Nemeje ko kuri uyu wa gatatu taliki ya 25/ukwakira 2017 hazaba ikiruhuko.Abacamanza bashinzwe iby’itegeko nshinga ndetse  n’akanama gashinzwe  gusuzuma  ingingo z’ubucamanza  ndabamenyesha ko  bafite inshingano zo kureba niba amatora y’umukuru w’igihugu agomba gusubirwamo kuwa 4 taliki ya 26/Ukwakira 2017”.

Uhurukenyatta2 703x422

Uhuru Kenyata na Raila Odinga bahatanira umwanya wa Perezida

Ingingo 2 Abacamanza bagoma kwiga ni ijyanye n’abantu batandukanye kuri uyu wa kabiri bagaraye bigarambya , abagaragaza ko batizeye komisiyo y’amatora ko izayobara neza aya matora kuri uyu 4.

Indi ngingo n’ijyanye n’ibyatangajwe n’uwahoze ari mu nteko inshingamategeko Harun Mwau avuga ko yifuza ko komisiyo y’amatora yakwamburwa uburenganzira bwo gusubirishamo amatora y’umukuru w’igihugu muri Kenya. Ikindi uyu munyapolitiki yagarutseho n’uko yavuga ko komisiyo y’amatora ayobowe na Wafula Chebukati agamije kwica itegeko nshinga ndetse no guhungabanya amategeko agenga amatora.

Zigama Theonest-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *