Kigali: Abaguzi n’abahaha REMA yabafatiye ibyemezo bishaririye

Kuri uyu wa Gatatu 25/10/2017, Ikigo cy’ igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA cyatangaje ko umuntu uzongera kwemera gupfunyikirwa ibicuruzwa mu ishashe azajya acibwa amande yaba umucuruzi cyangwa umuguzi.

Iki kigo cyatangaje ko umuguzi azajya acibwa kuva ku bihumbi 5 kugera ku bihumbi 100.

Iki kigo REMA cyazindukiye mu bukangurambaga bwo guca amashashi, aho mu bice bitandukanye birimo Nyarutarama, Nyabugogo n’ ahandi hafatwa abantu bafite ibicuruzwa bifunze mu mashashi.

Kuba bimwe mu bihugu bituranye n’ u Rwanda byarashyigikiye icyemezo cyo guca amashashi ngo bitanga icyizere cy’ uko aya mashashi azacika nk’ uko byatangajwe  n’ Umuyobozi w’ishami ry’ubugenzuzi bw’ibidukikije muri REMA, Israel Dufatanye.

Israel Dufatanye yatangaje ko itegeko ryo guca amashashi rihana n’umuturage wemera ko bamupfunyikira ibyo ahashye mu isashe na we rimuteganyiriza ibihano.
Yagize ati: “Umuturage uza guhaha bakamupfunyikira umunyu cyangwa se isukari mu isashi akabyemera na we itegeko rimuteganyiriza amande kuva ku Frw 5000 -100.000.”

Ibindi bihano bihabwa n’ukora amasashi cyangwa uyacuruza aho itege No57/2008 ryo ku wa 10/09/2008 riteganya ko uruganda, ikigo cy’ubucuruzi cyangwa umuntu wese afatanwe amasashe abujijwe mu bubiko bayakora cyangwa bayakoresha. Ahanishwa igifungo kuva ku mezi 6 – 12 n’ihazabu y’amafaranga kuva 100.000 – 500 000.

Mu gihe uyacuruza we ahanishwe amande kuva ku 10 000 – 300 000Rwf.
Muri ubu bukangurambaga abakozi ba REMA n’abashinzwe umutekano bazenguritse ahantu hatandukanye bafata ibicuruzwa nk’imigati n’amandazi byari bipfunyitse mu masashi atemewe ndetse n’ayo bitagenewe ko apfunyikwamo.

Israel Dufatanye yanatangaje ko hari abantu benshi bayafatanywe bamwe bacibwa amande abandi bahabwa imbabazi baranihanangirizwa ngo kuko ik’igenderewe si uguhana gusa.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Eng. Coletha Ruhamya, akangurira Abaturarwanda gufatanya na REMA mu kurwanya abakoresha amasashe ya pulasitike rwihishwa, birinda kwemera guhabwa ibicuruzwa mu masashe ya pulasitiki ndetse banatanga amakuru aho bayabonye.

Yagize ati: “Turasaba buri wese kutubera ijisho akatumenyesha aho abonye bacuruza cyangwa bapfunyika mu masashe ya pulasitike yaciwe. Turasaba kandi abaturarwanda kutemera ko umucuruzi abapfunyikira ibicuruzwa mu isashe ya pulasitike, ahubwo bakamusaba gukoresha ibindi bipfunyikwamo bitangiza ibidukikije. Turashishikariza abaturarwanda kugira umuco wo kwitwaza ibyo bahahiramo bitangiza ibidukikije, aho gutegereza ko abacuruzi ari bo babaha ibyo gupfunyikamo.”

Muri 2008 u Rwanda nibwo  rwashyizeho itegeko rikumira ikoreshwa, icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’amasashi akozwe muri palasitike kubera ikibazo ateza cyo kwangiza ibidukikije.

ZIGAMA Theoneste-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *