Wari uzi ko hakozwe udukingirizo twifashishwa mu gukora imibonano mpuzabitsina yifashisha umunwa? Iyumvire ubuhamya

Inkuru dukesha BBC mu kiganiro bagiranye n’umwe mu basanzwe bifashisha udukingirizo twifashishwa mu gukora imibonano mpuzabitsina  n’umunwa ,yagize ati.Ubwo narimfite imyaka 20 muri Kaminuza aho nigaga badukanguriye kwifashisha udukingirizo two mu kanwa ‘dental dams’   mu gihe cyo gukora imibonano.Ku nshuro yambere nafashe ipaki imwe ntangira kujya ndukoresha kandi numvaga binteye ishema.”

Umuhimu wa kutumia kondomu za mdomoni

Iyo niyo shusho yatumwe mu dukingirizo

Utu dukingirizo ngo dufite ishusho y’imirongo n’uruziga  turambikwa mu minjiriro y’igitsina gore.

Uyu mutangabuhamya yemeza ko utu dukingirizo tumaze kugezwa hirya no hino ku isi  mu masoko,gusa umunyamakuru wa Celebzmagazine.com twemeza ko mu Rwanda tutarahagera dushingiye mu kuba mu maduka na za Farumasi ntaho wapfa kutubona kereka niba ducuruzwa bwihishwa.

Twabibutsa ko mu gihugu cy’Ubwongereza urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 abenshi bamaze gufatwa n’ibyorezo byadurira mu gukora ibonano mpuzabitsina hifashishijwe umunwa.

Uko iminsi yicuma niko Isi irushaho kuba nk’umudugudu abantu bagasangira imico.Mu Rwanda ingeso z’ubusambanyi nk’imibonano mpuzabitsina hifashishijwe iminwa n’ubutinganyi birarushaho kwiyongera ahanini bitewe no kureba amafirime y’ubusambanyi.Ababyeyi barasabwa kuba maso no gukurikirana uburere bw’abana babo hatabaye ibyo urubyiruko mu Rwanda rurerekeza ahabi.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *