Dream  boys  yahishuye  ibanga  ry’ubumwe  bubaranga

Dream Boys   n’imwe muri Group z’ubukombe  hano mu Rwanda dore ko aribo baherutse kwegukana irushanwa rikomeye rya  PGGSS.  Aba  basore  b’Indatwa  nkuko biyita  bari gutegura  album yabo ya 7 bateganya gushyira hanze mu kwezi kwa gatatu umwaka utaha.

Image result for Abasore bagize ddream

Mu minsi ishize twagiye tubona Group nyinshi zisenyuka  izindi ugasanga zirimo umwuka utari mwiza  ibintu tutarumva  na rimwe kuri aba basore, mu kiganiro Platini  yagiranye  na Celebzmagazine.com  twamubajije ibanga ry’ubumwe bwa Dream Boys adusubiza  mu magambo macye agira ati “ Gusenga , Gukunda akazi , Kubahana”  musabye kugira icyo adutangariza ku mwuka mubi uri kugaragara  mu yandi ma Group kubwe ngo ntacyo yabivugaho.

Dream boys kandi muri iki gitondo nibwo bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo “ Ruracyariho”  gusa ngo nyuma y’iyi ndirimbo  bagiye  barakomeza gukora kuri Album yabo ya karindwi  ari nako mu minsi ya vuba barashyira hanze indirimbo bakoranye na Fille wo mu gihugu cya Uganda .

Image result for Abasore bagize ddream

Tumubajije niba haba hari izindi collabo bari gutegura  yatubwiye ko zihari bucece  kuri bo kandi ngo ibyo basigaje  gukora ni byinshi kuko umuziki nta herezo ugira.

Dream boys  ifite abakunzi batari bacye kubw’ indirimbo zikora ku mitima ya benshi  bitewe n’ubutumwa buba burimo bwuje agahinda  aho benshi bakunze kubita abasore  b’amagorwa  gusa nanone abafana babo bahora bibaza igihe izarenga imipaka bigaragara  kuko babona  ibishoboka mu Rwanda barabikoze  nubwo  batabibona kimwe na Platini  kuko we abona ibyo bagisigaje gukora ari byinshi.

REMERA  Gaetan – Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *