Kenya:Amatora yimuriwe kuwa gatandatu, imvururu zihitanye 3

Kuri uyu wa 26 Ukwakira 2017,Abanyakenya baramukiye mu bikorwa by’amatora y’umukuru w’igihugu asubiwemo,gusa ariko hari site z’itora hamwe na hamwe atabaye kubera imvururu zateje umutekano muke maze yimurirwa kuri uyu wa gatandatu taliki ya 28.

Image result for kenya elections 2017

Imyigaragabyo yahagaritse amatora

Nkuko ikinyamakuru Africanews cyabitangaje,komisiyo y’amatora yatangaje ibiro by’itora bigere kuri 4 bihagaritswe kuberaho amatora. Ikinyamakuru AFP  kandi cyamaze gutanagaza ko muri izi mvururu hamaze gupfa abegera kuri 3 mu bigaragambyaga.

Komisiyo y’amatora ikaba yamaze gutangaza ko amatora aho atashoboye kuba azaba kuwa gatandatu taliki ya 28 Ukwakira 2017.

Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora Wafula Chebukati yavuze ko abagombaga gutorera mu duce twa Migori, Siaya, Kisumu na  Homabay batashoboye gutora kubera imvururu zikomeye ziri muri utu duce,bityo urukiko rw’ikirenga rukaba rwafashe umwanzuro ko abatashoboye gutora bazatora kuri uyu wa gatandatu.

Supporters of Raila Odinga set up burning barricades in Nairobi’s Kibera slum.

Utu duce tugera kuri 4 aho amatora ya Perezida atashoboye kuba,byatewe nuko ariho benshi mu butavuga rumwe n’ubutegesti butuye,ni uduce  duherereye mu burengerazuba bw’igihugu cya Kenya.Kuri ubu umutekano ugiye gukazwa mu buryo bukomeye kugira inzego z’umutekno zikomeze guhana n’ibigaragambya.

Ubwo byatangazwaga ko amatora agiye kuba kuri uyu wa Kane,Raila Odinga yahise asaba abanyakenya bose ko batangomba gutora ahubwo bakigumira mu ngo zabo,bagasengera igihugu.

Image result for kenya elections 2017

Izi mvururu zikomeye zatumye amatora ahagarikwa hamwe na hamwe,usanga  abigarambya bagenda batera amabuye  ku bapolisi maze igipolisi nacyo kugiro gihoshe iyo myigaragambyo kikabamishamo ibyuka biryana mu maso,gusa ariko hari naho gikoresha amasasu yica ku baturage.

ZIGAMA Theoneste-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *