Nyuma y’imvururu zimaze iminsi ziba muri Kenya,bamwe bakahasiga ubuzima abandi bagakomerekera mu mwigaragambo,byaraye byemejwe ko amatora y’umukuru w’igihugu asubirwamo none umutekano wakajijwe ahakorerwa amatora abashyigikiye Raila Odinga basabwa kuguma mungo zabo.
Kuri uyu wa kane Taliki26 Ukwakira 2017Abaturage bagera kuri miliyoni zisaga 19 nibo bemerewe kujya mu matora y’umukuru w’igihugu. Perezida ubu amatora ararimbanije, Uhuru Kenyatta ahanganye n’abandi bakandida bagera ku munani ariko uwo bari guhiganwa cyane Raila Odinga Yikuye mu matora.
Hirya no hino bahasakaje abarinda umutekano
Nyuma yuko Raila Odinga yikura mu matora ku bushake bwe,yakomeje gutangaza ko amatora azabamo imvururu anakomeza gutera amahane muri Kenya yongera kugenda akangurira abaturage bamushyigikiye kutitabira amatora ndetse nukuzateza imvururu ku munsi wamatora.
Uhuru Kenyatta yakomeje kwizeza abaturage umutekano usesuye kandi azabumbatira amahoro n’umutekano wabo muri rusanjye,ibi yabitangaje mbere yuko amatora aba avuga ko kubashaka kwigaragambya ko abashinzwe umutekano bahari ntampungenge kandi arabizeye.
Abarinda umutekano nibo benshi kubaje gutora
Mu matora aherutse gusubikwa Perezida Uhuru Kenyatta yari yatsinze amatora ku kigero kingana na 54% mu gihe uwo bari bahanganye Raila Odinga yari kuri 44% ibi ntibyashimishije
Odinga n’abantu bamushyigikiye nibwo kwigaragambya,amatora araseswa yategeka kuzayasubiramo nyuma y’amezi agera kuri 2.
Raila Odinga yasabye abaturage be kuguma mu ngo zabo ntibagere aho amatora ya bereye,uhagarariye komisiyo y’amatora wafula Chebukati yatangarije ikinyamakuru AFP ko nihagaragara umutekano muke amatora arigizwa imbere.
David Mayira-Celebzmagazine.com