WORLD CUP 2018: Stuart Baxter yahamagaye 26 bitegura Senegal mu mikino izasubirwamo

Nubwo ari aba nyuma mu itsinda ryabo rya kane mu mikino yo gushakisha itike y’igikombe cy’isi 2018 itsinda riyobowe na Senegal, aya amakipe yombi afitanye imikino tariki ya 10 n’iya 14 Ugushyingo 2017 kugira ngo hamenyekane ikipe imwe rukumbi izerekeza mu burusiya umwaka utaha.

 Ikipe y’igihugu ya Afurika yepfo iri ku mwanya wa kane n’amanota ane inyuma ya Senegal, Burkina faso na cape verde

Bafana Bafana (Afurika yepfo) irushwa amanota ane na Les lions de la Teranga(Senegal) iri ku mwanya wa mbere. Bazahurira i Polokwane muri Afurika yepfo mu mukino ubanza naho umukino wo kwishyura bakinire i Dakar muri Senegal.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa kane, umutoza w’ikipe y’igihugu ya Afurika yepfo Stuart Baxter yahamagaye abasore 26 azifashisha muri iyo mikino yombi.

Captain wabo Thulani Hlatsh wayo wari ufite ikibazo cy’imvune, yagarutse mu rutonde rwabazifashishwa, Erick Mathoho na Dean Furman bari barahagaritswe nabo bagarutse mu ikipe y’igihugu hagati mu kibuga.

Seneagl niyo iyoboye iri tsinda n’amanota umumane,niyo ihabwa amahirwe yo kwerekeza mu burusiya 2018

Siphiwe Tshabalala w’imyaka 33 yagarutse mu ikipe y’igihugu nyuma yo kutagaragara inshuro eshatu ziheruka. Abandi bagarutse ni Andile Jali na Bongani Zungu.

26 ba Bafana Bafana

ABANYEZAMU: Itumeleng Khune (Kaizer Chiefs)‚ Wayne Sandilands (Orlando Pirates)‚ Ronwen Williams (SuperSport United)

BA MYUGARIRO: Morgan Gould (SuperSport United)‚ Tebogo Langerman (Mamelodi Sundowns)‚ Clayton Daniels (SuperSport United)‚ Sifiso Hlanti (Bidvest Wits)‚ Thamsanqa Mkhize (Cape Town City)‚ Motjeka Madisha (Mamelodi Sundowns)‚ Thulani Hlatshwayo (Bidvest Wits)‚ Tebogo Langerman (Mamelodi Sundowns)

ABAKINA HAGATI MU KIBUGA: Andile Jali (Oostende‚ Belgique)‚ Thulani Serero (Vitesse Arnhem‚ Pays-Bas)‚ Sibusiso Vilakazi (Mamelodi Sundowns)‚ Hlompho Kekana (Mamelodi Sundowns)‚ Bongani Zungu (Amiens‚ France)‚ Keagan Dolly (Montpellier‚ France)‚ Themba Zwane (Mamelodi Sundowns)‚ Kamohelo Mokotjo (Brentford‚ Angleterre)‚ Lebogang Manyama (Konyaspor‚ Turkey)‚ Phakamani Mahlambi (Al Ahly‚ Egypte)‚ Siphiwe Tshabalala (Kaizer Chiefs)‚ Dean Furman (SuperSport United)

ABATAKA: Bradley Grobler (SuperSport United)‚ Percy Tau (Mamelodi Sundowns)‚ Dino Ndlovu (Qarabag‚ Azerbaïdjan

DUSHIMIMANA Aimable-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *