Agahinda kenshi kuri Rayon Sports igiye  kwakira Kirehe Fc idafite Yannick Mukunzi

Umukinnyi Yannik Mukunzi ukina muri Rayon Sports ku mwanya wo hagati,ntabwo azagaragara mu kibuga mu mukino uzahuza Rayon Sports na Kirehe uzaba kuwa28 Ukwakira uyu mwaka.

Mu mukino uheruka wahuzagan ikipe ya rayon Sports na Bugesera niho Yannick Mukunzi yavunikiye,ubwo Rayon Sports yatsindwaga na Kirehe 1-0.

Ikipe ya Rayon Sports imaze kuvunikisha abakinnyi barenga batata,twavuga Mugisha Gilbert ufite imvune,Kwizera Pierro nawe utarabashije kwitabira umukino wa mbere wa Rayon imvune yari ikimukomereye.

Ikipe ya Rayon Sports yatakaje amanota 3 imbere ya Bugesera,hakaba hateganijwe  umunsi wa kane wa Azam Rwanda Primier League, Yannick mu kuva mu kibuba bigaragarako imvune ye idakabije byakomeje kuba bibi imvune iramuzahaza.

Olvier Karekezi yatangaje ko Ikipe ya Rayon yiteguye neza uyu mukino numbwo yongera avuga ko umukinnyi Yannick atazagaragara yagize ati” ikipe irahari kandi iriteguye nyubwo Yannick imvune yamukomereye bikazatuma adakina umukino tuzahururamo na Kirehe Fc”

David Mayira -Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *