Congo mu mayira abiri  kwemeza amatora muri 2018 yakwanga igahagarikirwa inkunga

Mu ruzinduko Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni Nikki Haley yagiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,yasabye ko amatora y’umukuru w’igihugu muri iki gihugu ategurwa bitarenze umwaka utaha wa 2018 bitakorwa bagahagarikirwa inkunga.

Related image

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni Nikki Haley

Ni mu gihe Komisiyo y’Amatora muri iki gihugu yo ivuga ko ashoboka mu 2019.
Mu kiganiro yagiranye na Corneille Nangaa, Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatanu taliki ya 27 Ukwakira 2017, Nikki Haley yagize ati “ Amatora agomba kuba mu 2018 bitabaye ibyo, RDC ntizongera gutegereza inkunga za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango Mpuzamahanga.”

Ambasaderi Nikki Haley Yakomeje agira ati “ Ntituzatera inkunga ingengabihe itagaragaza ko amatora azaba mu 2018.”

Kugira ngo ibi bishoboke, Nikki Haley yatangaje ko abantu ku mpande zitandukanye bagomba gushyiramo umwete ndetse yasabye inama y’Abasenyeri kugaragaza uruhare rwayo. Manda ya kabiri ya Joseph Kabila yarangiye ku itariki 19 Ukuboza 2016 aho amatora yagombaga kuba mu mpera z’uwo mwaka ariko akagenda yimurwa.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka leta Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko itabona ingengo y’imari ingana na miliyari 1.8$ yo gukoresha amatora.

Image result for Joseph Kabila

Perezida Joseph  Kabila

Urukiko rw’ikirenga rwategetse ko  Perezida Kabila akomeza kuyobora igihe kugeza mu 2018. Nyuma abaturage bategura imyigaragambyo mu bihe bitandukanye yanaguyemo abantu batari bake.

Uru ni rwo rugendo rwa mbere Nikki yari agiriye ku mugabane wa Afurika. Yageze i Kinshasa kuwa 25 Ukwakira, asura ibice bitandukanye birimo Goma ahari inkambi z’impunzi, bikaba byari biteganyijwe ko ahura na Perezida Kabila kuri uyu wa Gatanu.

ZIGAMA Theoneste-Celebzmagazine.com




One thought on “Congo mu mayira abiri  kwemeza amatora muri 2018 yakwanga igahagarikirwa inkunga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *