Mu mafoto:Imana ihinduye amateka, Kiyovu sport itsinze APR FC nyuma y’imyaka 12 idashimaho

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda Azam Rwanda premier league yari yakomeje kuri uyu wa gatanu hakinwa imikino y’umunsi wa kane wa shampiyona hagati y’ikipe ya kiyovu sport na APR FC kuri stade Mumena birangira Kiyovu itahanye intsinzi.

Nyuma y’umunsi wa gatatu wa shampiyona, Kiyovu sport yari ku mwanya wa 13 n’amanota 3, ku kibuga cyayo ku Mumena yahakiriye APR FC yari ku mwanya wa mbere n’amanota 7. Ni umukino watangiye ku i saa cyenda n’iminota mirongo itatu n’icyenda (15h39) uyoborwa n’umusifuzi Uwikunde Samuel.

11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC
Kimenyi yves,Buregeya prince,Rugwiro herve,Ombolenga fitina,Rukundo Dennis, Nshimiyimana Imran,Twizerimana Martin,Bigirimana Issa,Sekamana Maxime,Nshuti Innocent na Bizimana Djihad

11 babanjemo ku ruhande rwa Kiyovu sport
Ndoli Jean claude,Placide,Mbogo Ally,Uwihoreye Jean Paul,Mukonya,Twagirimana Innocent (kavatiri),Kalule Mugeni Fabrice,Moustafa Francis,Rutsiro,Dhino Ramadhan na Habamahoro Vincent
Amakipe yombi yatangiye asatirana ariko ntaburyo bukomeye cyane bwagaragaye ku mpande zombi, haba mu gice cya mbere ndetse n’icya kabiri, ariko burya “amasezerano y’Imana aratinda ntahera, kandi ngo iyo wamaze kuyahabwa ujye usenga ugire ukwizera oya ntabwo azahera azaza”.

Aba captain b’impande zombi basuhuzanya mbere y’umukino( Kakule Mugeni Fabrice na Rugwiro Herve)

Imana ibinyujije mu mukozi wayo,Amasezerano kiyovu yagiranye n’Imana yasohoye ku munota wa 32 ubwo Moustafa Francis yafunguraga amazamu kuri Coup-franc yari itewe na Twagirimana Innocent maze nyuma yo gusohoka nabi k’umunyezamu wa APR FC Kimenyi Yves,Francis Moustafa asohoza amasezerano y’Imana.

Umutoza wa APR FC Jimmy Maurice (uwicaye hagati) n’abungiriza be

Umutoza wa Kiyovu sport Cassa Mbungo Andre (ubanza wicaye iruhande) n’abungiriza be

Mu bari bafite ibitego byinshi nyuma y’umunsi wa gatatu wa shampiyona hagati y’amakipe yombi, mu bakinnyi icumi ba mbere hagaragaramo umukinnyi wa APR FC Issa Bigirimana uri ku mwanya wa karindwi n’igitego kimwe, ku ruhande rwa kiyovu sport nta n’umwe ugaragara mu icumi ba mbere.

Kuva muri 2005 ubwo Kiyovu sport yatsindaga APR FC ibitego 2-1, mbere y’umukino wo kuri uyu wa gatanu ikipe ya Kiyovu sport ntiyari yarongeye gutsinda APR FC mu myaka 11 ishize.

Mbere y’umukino, Iyi kipe ya Kiyovu sport itozwa na Cassa Mbungo Andre mu mikino itatu ya shampiyona baheruka gukina batsinze umukino umwe (Musanze FC), batsindwa indi mikino ibiri (Rayon sport na Miroplast).
Ku rundi ruhande, Umutoza Jimmy Maurce wa APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona yatsinze imikino ibiri (As Kigali na Sunrise), inganya umukino umwe ( Marine FC).

“Mbere na mbere ndashima Imana kuko buriya Imana yatubashirije, yatuneshereje uno munsi ni Imana ikomeye ,ni ukuri kandi ibyumve ndayishima cyane, ndashimira abakinnyi cyane uburyo bitanze ,ndashimira n’ubuyobozi uburyo bateguye match nk’iyi” Cassa mbungo nyuma yo gutsinda APR kuri uyu wa gatanu

“Nibyo rero mumfashe, amateka navuzeko ari amateka abantu babereyeho kuvana ho amateka, Imana ishimwe cyane kuba amateka tuyavanyeho imyaka twari tumaze hafi bavuze ngo ni cumi n’ibiri ariko simbizi ariko njye bavuzeko maze imyaka itatu ntatsinda APR, ndashima Imana cyane kuba ayo mateka avuyeho, ubu ndagira ngo abantu bongere babare bundi bushya” Cassa akomeza aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino.

“Navuga yuko abakinnyi banjye ntabwo bakinnye nabi ngirango ukuntu match mwayibonye twageze imbere y’izamu rya kiyovu kenshi cyane ariko biratunanira gutsinda ibitego,kiyovu chance imwe batsinda igitego basubira inyuma turagerageza biranga nyine umupira ni uko ubu ni ukubishyira ku ruhande turebe ukuntu dutegura izindi match” Jimmy Maurice aganira n’itangazamakuru nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere muri shampiyona.

Abafana ba Kiyovu Sport bari babyambariye

Nubwo batsinzwe,abafana ba APR FC bari bitabiriye umukino ku bwinshi

Mbere y’uko indi mikino y’umunsi wa kane ikinwa muri iyi weekend ikipe ya APR FC nubwo yatsinzwe iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 7 mu gihe Kiyovu sport ihagaze ku mwanya wa gatanu n’amanota 6.

INDI MIKINO ITEGANYIJWE KU MUNSI WA KANE WA SHAMPIYONA
Kuwa gatandatu
Rayon sport FC vs Kirehe FC (Nyamirambo, 15h30)
Amagaju FC vs Mukura FC ( Nyagisenyi, 15h30)
Marines FC vs Espoir FC (Umuganda, 15h30)
Sunrise FC vs Etincelles FC ( Nyagatare, 15h30)
Ku cyumweru
Musanze FC vs Police FC (Ubworoherane, 15h30)
Miroplast FC vs Bugesera (Mironko, 15h30)
As Kigali vs Gicumbi FC (Nyamirambo, 15h30)

ABATEMEREWE GUKINA NO GUTOZA

Bizimungu Ally (Umutoza wa Bugesera FC)
Karekezi Olivier (Umutoza wa Rayon sport)
Rudasumbwa Eric (Team Manager wa Bugesera FC)

DUSHIMIMANA Aimable-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *