Nadege wamenyekanye nka Nana ni urugero rwiza kubakobwa babyaye bakiri bato 

Uwamwezi Nadege uzwi nka NANA ni umunyarwandakazi wamenyekanye mu mwuga wo gukina film afite imyaka 25 akaba afite umwana w’imyaka 8 , nyuma yuko agaragaye muri film zitandukanye nka Catheline, Rwasibo iyo ari kugaragaramo cyane muri iki gihe ni film y’uruhererekane yitwa City maid ,aganira na Celebzmagazine.com yavuye imuzi inyungu akora muri uyu mwuga anagira inama abakobwa babyariye iwabo

Byari bishimishije kuganira n’icyamamare nka Nadege utewe ishema n’umwana we yabyaye mu gihe abandi babihisha ndetse bagaterwa ipfunwe no kuba barabyaye bakiri bato ,ntitwari kubura ku musaba kugira inama abakobwa babyaye bakiri bato bigatuma bitera ikizere cy’ejo hazaza.

Image result for Umukinnyi wa Film Uwamwezi Nadege uzwi nka NANA

Ati “ Icyambere cyo ni ukwibeshya kandi iyo atekereje gutyo ntanaho ashobora kugera, umwana ni umugisha wenda ashobora kuza mu gihe kitari ngombwa ariko iyo aje ugomba kubyakira nk’umugisha ntugomba kubyakira nk’ikibazo, iyo umwana avutse rero abaho uko byaba bimeze kose ariko abaho kandi icy’ingenzi ni ukureba imbere ntago ari ukureba aho uri cyangwa aho wavuye. Ni ukumva ko ugifite imbaraga , ukiri wawundi kandi ko icyo ushaka cyose ushobora ku kigeraho ndetse bikaguha n’imbaraga zirenze iza wawundi utarabyara kuko wowe uba ufite inshingano nyinshi ntuba ukiri wowe wenyine uba ufite n’undi ureberera.  Inama nabagira rero ni uko nababwira ngo courage uracyari wawundi intumbero ye iracyari yayindi ahubwo noneho nakore cyane kurusha uko yari gukora atarabyara”

Image result for Umukinnyi wa Film Uwamwezi Nadege uzwi nka NANA

Yakomeje atubwira ko yaba iby’imideli cyangwa gukina film nta nakimwe umwana we akunda kuburyo yazamukurikiza ngo umwana we yamubwiye ko azaba umuvugabutumwa ukomeye. Ibihe bijya bimushimisha hamwe n’umwana we ni uburyo amuganiriza amubaza ibibazo byinshi by’abantu bakuru n’igihe amubona ari mu turimo ubona byamuvunnye abayumva bimunyuze.

Nadege kandi ngo film nizo zimutunze ariko ngo imideli niyo imwungura cyane kubera ko yikorera.
Nkumwe mu bakobwa bibikara twamubajije impamvu atitukuza nk’abandi kandi ababikora ngo arugushaka gusa n’amafaranga aseka cyane yatubwiye ko akunda igikara kandi abona abantu bahinduye uruhu basaza basa nabi. Ngo ibihe byaba byaramushimishije kuva yakwinjira muri film n’igihe yatwaraga igihembo cya Best actrice kuko n’ibintu atiyumvishaga ko byamubaho.

Image result for Umukinnyi wa Film Uwamwezi Nadege uzwi nka NANA

Nk’ umukobwa mwiza ukiri ku ’isoko twakomeje tumubaza k’umugabo w’inzozi ze nawe agira ati “ umugabo w’inzozi zanjye ni umusore unkunda , unkunda nkabibona ko ankunda , ukunda abantu wiyubaha”Ndizera ko abasore ubwo namwe murebe ko ibisabwa mubyujuje maze ibindi n’ibyanyu ibyanjye nabirangije, gusa Nadege ntiyemera ko akundwa n’umubare munini w’igitsina gabo kuko abenshi bamwandikira n’abamuhamagara n’abana naba mama kandi ngo yubaha abafana be cyane niyompamvu icyo agiye gukora cyose kugira ngo adatanga isura mbi imbere y’abafana be.

Nana ngo yakundaga gukina film niyompamvu yabibyaje umusaruro amahirwe yabonye muri Catheline dore ko ariyo film yagaragayemo bwa mbere kandi burya ngo amahirwe aza rimwe mu buzima. Nawe rero ari muri bacye bayakoresheje neza arangije ahita abifata nk’akazi kurusha umuziki yabanje gukora nk’uwishimisha. Sinzi niba mu mwibuka ariko uyu ni umwe mu bakobwa babiri bari bagize itsinda ryitwaga” Da Queen “ari Queen Nadege ariko nyuma y’umwaka umwe gusa yahise abivamo ajya muri film cyane ko ari byo yakundaga cyane, burya ngo ibyo ukunze biraguhira nawe byaramuhiriye.

Related image
Nadege nyuma yo kwibaruka ku myaka 17 gusa birumvikana ko yari muto bihagije, ubu ni icyamamare aritunze atunze n’umwana we kandi babayeho neza , nizere ko abakobwa mwabyaye mu kiri bato mwabonye urugero rwiza rw’uko ejo hanyu haba heza mwabishatse kandi mukabiharanira nk’ibisanzwe. Celebzmagazine.com tuzakomeza kubahuza n’ibyamamare mu kunda mu menye byinshi ku buzima bwabo cyane ko hari abafite amateka yafasha benshi.

REMERA Gaetan – Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *