Potter’s  hand  worship  baramurika  album  ya mbere 

Potter’s hand  itsinda  ryo kuramya  rikorera  muri Potter’s hand  Ministrie kuri iki, cyumweru baramurika  Album  yitwa “ Ishimwe  ni ryawe” ku mugaragaro.

Iyi Album ari nayo yabo ya mbere bamaze imyaka igera  kuri ibiri bayitegura  ukaba  ari umuzingo ugizwe n’indirimbo  cumi nenye (14)  hariho n’indirimbo Ishimwe ni ryawe yanitiriwe iyi Album.

Asiimwe  Innocent  umuyobozi wungirije  wa Potter’s hand worship mu kiganiro yagiranye na Celebzmagazine.com  yadutangarije ko nubwo ari igitaramo cyo kumurika Album ariko bifuza ko imitima y’abantu izegera Imana kurushaho  aho yakoresheje  icyanditswe kiri mu ngoma za 2 igice cya 5  aho yakoresheje  aya magambo “ Icyubahiro cy’Imana cyaramanutse kiba cyinshi  mu nzu yayo ku buryo abatambyi  baririmbye mu ijwi rimwe  icyubahiro cy’Imana cyaramanutse kiba cyinshi ku buryo abatabyi bananiwe no gutamba” Yakomeje atubwira bifuza ko abazaza nabo icyubahiro cy’Imana kizamanuka  cyikaba cyinshi bikabarenga.

Asiimwe   yatubwiye ko usibye itsinda rya Potter’s handa  bazanifatanya na Serge Iyamuremye na Luc Buntu  s’abao gusa ngo  hari undi muramyi  bazifatanya kuri uriya munsi gusa ngo n’agaseke kagipfundikiye (Surprise) ubwo abazabasha kuhagera nibo bazabasha ku mumenya.

Iki gitaramo cyo kuramya  kizaba ku cyumweru  saa kumi nimwe  kuri New Life Bible Church ubwo abifuza kwegerana n’Imana nk’ibisanzwe, abakumbuye kwegerana n’Imana ndetse n’ababuze uko begerana  n’Imana  nizera ko igihe cyaba ariki kugirango imitima  yanyu yegerane n’Imana.

REMERA  Gaetan – Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *