UGANDA: Basena  yahamagaye  Imisambi  izambikana  na  Congo Brazzaville

Umutoza w’agateganyo wa Uganda Cranes Moses Basena amaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 32 ruzavamo abakinnyi bazerekeza muri  Congo Brazzaville mu mukino bazakina bashakisha itike y’igikombe cy’Isi 2018 mu Burusiya.

Uganda Cranes izakina na Congo Brazzaville tariki ya 12 Ugushyingo 2017 mu mukino wa nyuma usoza amatsinda, nyuma hamenyekane ikipe imwe izerekeza mu gikombe cy’isi 2018 iyo Misiri yamaze kurangiza akazi.

Umukino wa Congo Brazzaville na Uganda ni uwo kurangiza umuhango,nyir’imidende yarabonetse( Misiri)

Iri tsinda rya  gatanu ribarizwamo ikipe y’igihugu ya Misiri ari nayo iriyoboye n’amanota 12,iyi yamaze kubona itike y’igikombe cy’isi, Uganda n’amanota 8,Ghana n’amanota 6 na congo Brazzaville n’inota 1.

‘Tuzakoresha uyu mukino mu gutyaza abakinnyi bacu bitegura imikino ya CECAFA Senior Challenge Cup, CHAN izabera muri Maroc n’imikino yo gushakisha itike y’igikombe cy’afurika 2019, urugi ntabwo rukinze ku bandi bakinnyi’ Basena aganira n’itangazamakuru.

‘Turashaka kurangiza turi hejuru muri iyi mikino, umusaruro mwiza uzazana umwuka mwiza mubakinnyi ndetse no mu mwiherero’Basena akomeza.

Uru rutonde rwiganjemo abakina muri shampiyona ya Uganda ( Azam Uganda Premier League ) n’abandi umunane bakina hanze ya Uganda.

Imyitozo izatangira tariki ya 1 Ugushyingo 2017 saa kumi z’umugoroba zo muri Uganda kuri Mandela National Stadium.

URUTONDE RURAMBUYE

ABANYEZAMU; Denis Onyango, Isma Watenga, Ochan Benjamin, Ikara Thomas

ABANDI BAHAMAGAWE:  Wadada Nicholas, Nsubuga Joseph, Muleme Isaac, Walusimbi Godfrey, Iguma Denis, Isaac Isinde, Jjuko Murushid, Kabugo Savio, Kiyemba Ibrahim, Awanyi Timothy, Muwanga Bernard, Hassan Wasswa, Masiko Tom, Shafiq Kagimu, Gardinho Ghadafi, Mutyaba Muzamiru, Mucuurezi Paul, Waisswa Moses, Owori David, Kyambadde Allan, Mugisa Albert, Kaweesa Hood, Ddumba Sadala, Okwi Emmanuel, Serunkuma Geofrey, Senkatuka Nelson, Karisa Milton, Nsibambi Derick.

DUSHIMIMANA Aimable-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *