Uganda: Ibizamini  bya Leta amashuri yisumbuye byafatiwe ku isoko bigurishwa 

Kuri uyu wa Kane taliki ya 26 Ukwakira 2017, nibwo byatangiye kumvikana  ko bimwe mu bizamini by’abanyeshuri barangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye mu gihugu cya Uganda byashyizwe hanze igihe cyo kubikora kitageze maze bitangira kugurishwa

Ikigo gishinzwe gutegura ibizamini muri Uganda (UNEB) cyatangaje ko kirimo guperereza ku bantu bashobora kuba batumye  ibi bizamini bimenyekana mbere yo gukorwa

Umuvugizi wa UNEB, Hamis Kaheru, abinyujije mu itangazo icyi kigo cyasohoye yavuze ko hari abatangiye gutabwa muri yombi  bakekwaho ibyo bikorwa.

Ibizamini bya leta byasakaye ku isoko bigurishwa

Mu magambo ye Hamis yagize ati “Ikigo gihangayikishijwe n’aya makuru kandi kiri gukorana n’inzego z’umutekano mu gusuzuma ubuziranenge bw’ibizamini bivugwa ko byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyammbaga ndetse n’aho byaturutse.”

Nubwo bimwe mu bizamini bivugwa ko byamenyekanye, UNEB yatangaje ko bitabuza ibindi gukomeza.

Ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru cyatangaje ko ibizamini byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ari iby’Ubutabire (Chimie) ndetse n’iby’Iyobokamana rya gikirisitu.

Daily Monitor ikomeza ivuga  hari abantu bagurishaga amakopi y’ibyo bizamini mu buryo butemewe n’amategeko,aho kopi imwe y’ikizami yagurishwaga amashilingi ya Uganda agera kuri 500,000  ni ukuvuga asaga gato amafaranga ibihumbi 100 tuyabaze mu y’u Rwanda.

Ubusanzwe ibizamini bya Leta byandikirwa  muri UNEB, maze bahita bigatwarwa n’imodoka zirinzwe n’abapolisi mu ijoro,ubundi  bikabikwa kuri sitasiyo za polisi ziri hafi y’ahakorerwa ibizamini. Bihakurwa n’abayobozi b’ibigo by’amashuri biherekejwe n’abakozi ba UNEB.

ZIGAMA Theoneste-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *